Abatalibani Batunguwe No Gusanga Nta Ndege Nzima Abanyamerika Basize

Abatalibani ubwo bajyaga kwatsa indege ingabo z’Abanyamerika zasize muri Afghanistan batunguwe no gusanga nta n’imwe nzima irimo. Basubije amerwe mu isaho kuko bari bafite icyizere ko ari nzima  bityo zikazabafasha.

Nyuma yo kubona ko icyizere cyabo cyaraje amasinde, Abatalibani bagize umujinya uvanze n’ipfunwe.

Hari indege 73 ingabo z’Amerika zasize muri Afghanistan ariko nta n’imwe nzima irimo.

Umusirikare mukuru wari ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Ingabo z’Amerika muri Afghanistan Gen Frank McKenzie avuga ko abasirikare be bamaze hafi ibyumweru bibiri bangiza ziriya ndege kugira ngo umunsi batashye iwabo zizabure icyo zimarira Abatalibani.

- Advertisement -

Umunyamakuru wa Al Jazeera uri muri Afghanistan avuga ko ubwo Abatalibani babyinaga intsinzi bishimira ko Abanyamerika batashye iwabo, banabyinaga bishimira ko hari ibikoresho babasigiye.

Gusa baribeshyaga kuko ubwo bajyaga kureba niba hari ibikoresho bizima baba barasize, basanze byose byarapfuye.

Ibyo bikoresho birimo za kajugujugu z’intambara n’imodoka za gisirikare.

Abanyamerika basize bangije biriya bikoresho k’uburyo bidashobora no gusanwa na gato.

Uretse indege z’intambara, Abanyamerika basize muri Afghanistan ibikoresho bishe nkana birimo imodoka 70 zidaterwa n’ibisasu bya mine n’izindi modoka zo ku rugamba zitwa Humvees zigera kuri 27.

Igitangaje ni uko n’ibindi bikoresho Amerika yari imaze iminsi iguriye ingabo z’Afghanistan ngo bizazifashe guhangana n’Abatalibani nabyo zasize zibyangije.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version