Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 September 2025 9:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Uru ruganda ruri gutunganywa ngo ruzahe abaturage 354,000 amazi meza
SHARE

Umushinga Volcano Belt Water Supply System ugeze  ku kigero cya 60.4% utunganya amazi azahabwa abaturage 354,000 bo muri Musanze, Nyabihu na Rubavu.

Intego ni uguha amazi abatuye imirenge myinshi y’utu turere.

Ni umushinga mugari uzongerera ubushobozi uruganda rwa Mutobo ruri kubakwa ngo zombi zizahe abaturage bo mu Turere rwavuzwe haruguru amazi meza.

Volcano Belt Water Supply Project ni umushinga wo gusana no kubaka uruganda rutunganya amazi rwa Mutobo, rukava k’ugutunganya amazi angana na 12,500 m3 rutunganya ku munsi rukageza kuri 43,000 m3 bikazajyana no kubaka imiyoboro y’amazi ireshya na kilometero 178 yo kuyasaranganya abaturage batuye muri utu Turere dufite imisozi ihanamye.

Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yiyemeje gushyira imbaraga mu kubaka uyu mushinga n’indi nkawo mu rwego rwo kwagura ibikorwa remezo kugira ngo amazi meza agere mu gihugu hose.

The Volcano Belt Water Supply System is 60.4% complete. Once finalized, it will expand the capacity of the Mutobo Water Treatment Plant and add a new facility, providing clean water to over 354,000 residents in Musanze, Nyabihu, and Rubavu districts. pic.twitter.com/scQpkEJL1W

— Ministry of Infrastructure | Rwanda (@RwandaInfra) September 17, 2025

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group, nicyo kizawucunga kiwukurikirane kugeza wuzuye.

Hagati aho, hari  n’umushinga witwa Kivu Belt Water Supply Project, uzongera amazi mu Mirenge ya Rubengera na Bwishyura mu Karere ka Karongi, ukazubakwa binyuze mu ruganda rutunganya amazi angana na 13,000 m3 ku munsi no kubaka imiyoboro y’amazi ingana na 125 Km.

Ushingiye ku mibare y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare yo mu mwaka wa 2023/2024, ubona ko amazi meza yageze ku ngo zingana na 80% by’ingo zose z’Abanyarwanda.

Bijyanirana n’uko hari impuzandengo ya 90% by’abantu banywa amazi meza gusa hari imibare itangwa na UNICEF ivuga ko ahubwo 57% by’abaturage mu Rwanda ari bo babona amazi meza batagenze urugendo rugeze ku minota 30.

Uko bimeze kose, Leta yashyize imbaraga mu kwegereza abaturage amazi meza nubwo bitarakunda kuri bose.

TAGGED:AmazifeaturedIbikorwaremezoIkigoMusanzeNyabihuRubavuUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye
Next Article DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ese Icyemezo Cya Leta Cyahombeje Abacuruzi Bagafunga Cyasubirwamo?

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?