Abaturage Ba Canada Bari Kwiga Ikinyarwanda

Abanyarwanda batuye  i Montreal muri Canada bahagarariwe n’umuyobozi wabo Elvira Rwasamanzi Kagoyire hamwe n’Ikigo Gusoma Publishing Company Limited baherutse gusinya amasezerano y’ubufatanye agamije guhugura Abanyarwanda baba muri kiriya gihugu kugira ngo barusheho kumenya Ikinyarwanda neza.

Ikigo Gusoma Publishing Company Limited gihagarariwe n’umuyobozi wayo mukuru André ‘Munga’ NISIN

Tariki 8 Werurwe 2021 nibwo ariya masezerano yasinywe akaba yari agamije  kwihutisha imyigire y’ururimi rw’Ikinyarwanda mu muryango w’Abanyarwanda batuye muri Canada, abanya Canada n’inshuti z’u Rwanda ziherereye muri Amerika y’Amajyaruguru.

Ni ku nshuro ya mbere hasinywe ubufatanye nk’ubu hagati y’ibigo bibiri hagamijwe guteza imbere ikoreshwa ry’ururimi rw’Ikinyarwanda hanze y’u Rwanda.

- Advertisement -

Elvira Rwasamanzi, uyobora Diaspora y’Abanyarwanda baba muri Canada yitwa RCA-Montreal yagize ati: “Ubufatanye bwacu  na Gusoma Publishing Company ni intambwe y’ingirakamaro ku iterambere ry’Ikinyarwanda muri Canada mu rwego rwo kumenyekanisha iterambere ry’ubucuruzi hagati ya Canada n’u Rwanda.”

Avuga ko kwiga Ikinyarwanda kw’abatuye Canada muri rusange n’Abanyarwanda bahaba by’umwihariko, bizafasha abantu kurushaho kumenya ruriya rurimi no kurukundisha Abanyamahanga.

Andre “MUNGA” NISIN,  uyobora Gusoma Publishing we avuga ko gukorana n’Abanyarwanda baba muri Canada bizafasha mu kongera abiga Ikinyarwanda ndetse no muri Amerika y’Amajyaruguru.

Abanyarwanda baba muri iki gihugu bari kwigisha abagituye Ikinyarwanda

Yagize ati: “Ubufatanye bwacu  na RCA-Montreal ni intambwe y’ingirakamaro mu migambi yacu yo kwaguka muri Amerika y’amajyaruguru. Intego yacu ni ukugira Ikinyarwanda ururimi mpuzamahanga rugerwaho na bose. Nishimiye cyane gukorana na Rwasamanzi ku iterambere ry’Ikinyarwanda muri Canada. 

Avuga ko hari ikifuzo cy’uko Ikinyarwanda cyagira uruhare mu iterambere rya Canada n’u Rwanda.

Intego ngo ni uko hari icyifuzo cy’uko abanya Canada 1000 bagomba kuba barahuguwe mu Kinyarwanda mu myaka ibiri iri imbere.

Share This Article
1 Comment
  • Muraho neza, nitwa IRABARUTA Aminadabu ndi umunyarwanda, mfite imyaka 20. Ndikwitegura immigration muri Canada. Inshuti iba muri Canada twamenyana mbere yuko magera. Murakoze

    Hello every one, my name is IRABARUTA Aminadabu. I am Rwandan. I am 20 years old male. I am preparing the immigration to Canada. And it wish to have the Canadian friend to chat with and each other before I arrive there. Thank you

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version