Twitter Ititondewe Yaba Rutwitsi

Abashakashatsi ku ngaruka imbuga nkoranyambaga zigira ku mikoreshereze yazo ihubukiwe cyangwa igambiriye ikibi, babonye ko Tweets za Donald Trump zavugaga ko COVID-19 ari Virus y’Abashinwa arizo zenyegeje urwango Abanyamerika bagiriye bagenzi babo bakomoka muri Aziya.

Uru rwango niryo ntandaro y’ubwicanyi buherutse gukorera mu nzu itanga serivisi zo kugorora imitsi yakorwagamo na  ba rwiyemezamirimo bakomoka muri Aziya.

Buriya bwicanyi bwabereye ahitwa Young’s Asian Massage, mu gace ka Acworth muri Leta ya Georgia.

Ba bashakashatsi twakomojeho haruguru basuzumye bitonze ubutumwa bucishwa kuri Twitter bita tweets bugera ku 700 000 bwaje bukurikira ubwo Donald Trump yatambukije tariki 16, Werurwe, 2020 basanga bwari buherekejwe nibyo bita hashatags birimo ubutumwa bwumvikanamo urwango ku Banyamerika bakomoka muri Aziya.

- Advertisement -

Barabaruye basanga ziriya Tweets zari ziherekejwe na hashtags miliyoni 1.3.

Ziriya hashtags zari ziherekejwe n’ubutumwa bwerekana ko abaturage be Aziya ari bo nyirabayazana ba COVID-19 n’ikimenyimenyi ni uko hari uwayise Virusi y’Abantu bafite ibara ry’Umuhondo nk’uko abatuye Aziya barifite.

Ikindi abahanga bavuga ni uko ubwo Donald Trump yataga COVID-19 ko ari Chinese Virus yagira ngo yangishe Abashinwa Isi yose, ibone ko aribo nyirabayazana w’urupfu rwa za miliyoni z’abayituye.

Muri Tweet ya Trump hari ahari handitse hati: “ Leta zunze ubumwe z’Amerika zizakomeza gufasha inganda zitandukanye harimo n’ibigo bitwara abagenzi mu ndege n’ibindi byagizweho ingaruka na ‘Virus y’Abashinwa’. Tuzabisohokamo dukomeye kurusha mbere hose.”

Ubukana bw’iyi Tweet bwabonywe kare n’ubuyobozi bwa Twitter bubanza kuba bubyihoreye bwibwira ko Trump azarekeraho ariko bwaje guhagarika urubuga rwe kuri Twitter kandi burundu nyuma y’uko ashishikarije abayoboke be kwigabiza Ingoro y’Inteko ishinga amategeko bakayisakiza, ngo baramagana ibyavuye mu matora.

‘Hashtags’ ni izo  kwitonderwa…

Ubu buryo bwo gukora tweets abahanga bavuga ko buba bugamije guha uburemere ijambo runaka kandi ko ababukoresha baba bagira ngo bagire uruhare mu mitekerereze y’ababakurikirana bityo nabo bahe agaciro iryo jambo bahaye akamanyetso #( bita hashtag).

Ubutaha nubona aka kamenyetso ujye ubanza utekereze icyo kagamije kuko iyo usanze kagamije ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwanga abandi, kubamagana, kubagendera kure…ujye utekereza kabiri mbere yo gusoma no gukurikiza ibikubiye mu butumwa bugakurikira.

Ikindi abakoresha Twitter bagomba kuzirikana ni uko ari rwo rubuga nkoranyambaga rukoreshwa n’intiti kurusha izindi zizwi kugeza ubu.

Ibi bituma ubutumwa burucishwaho bwizerwa kurusha ubundi buca ahandi bityo umuntu adashishoje akaba ashobora gukurikira no gukurikiza ubutumwa buhacishwa kandi wenda ari kirimbuzi.

Ikindi cyagaragaye ni uko za hashtags(#) zikangurira abantu kugira imyitwarire yibasira abandi arizo zikurura abantu kurusha izindi.

Urugero nanone ni izerekeye COVID. Izasabaga abantu kuvuga ko iriya virus yakwitwa COVID-19 zabaye nke ugereranyije n’izabasaga kuvuga ko ari ‘Chinese Virus’.

Hari umwarimu muri Kaminuza witwa Professor Hswen wavuze ko urugero rw’ingaruka za tweet za Trump  zerekana ko abantu bagomba kwitonda bakigengesera igihe cyose babonye Tweets na Hashtags zisaba abantu gutanga amazina runaka agenewe ibyorezo cyangwa ikindi kintu kigaragara nk’aho gihangayikishije abandi.

Kimwe nk’uko  muri 1994 Radio Télévision des Mille Collines(RTLM), yenyegeje urwango rwongerereye ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi, biragaragara ko n’imbuga nkoranyambaga zishobora kuba imbarutso y’urwango ruganisha ku bwicanyi bwibasira abantu runaka bahuriye ku ibara ry’uruhu, idini, ubwoko n’ibindi.

Leta zibe maso!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version