Visi Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan kuri uyu wa Gatanu yarahiye nka Perezida wa gatandatu w’icyo gihugu, nyuma y’urupfu rwa Dr John Pombe Magufuli ku wa 17 Werurwe 2021.
Ni igikorwa cyabereye ku Biro by’Umukuru w’Igihugu i Dar es Salaam saa yine za mu gitondo ku isaha y’icyo gihugu, ni saa tatu za mu gitondo Kigali. Suluhu yahise aba umugore wa mbere uyoboye Tanzania.
Itegeko Nshinga rya Tanzania riteganya ko Samia Suluhu azaba Perezida wa Tanzania mu myaka yari isigaye kuri manda yatangiye ku wa 5 Ugushyingo 2020, izarangira mu 2025.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania byatangaje ko nyuma yo kurahira, Suluhu aza kugeza ijambo ku baturage ndetse akayobora inama y’abaminisitiri.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu hazaba inama ya komite y’ishyaka CCM (Chama Cha Mapinduzi), byitezwe ko izatangirwamo izina ry’uzaba Visi Perezida.
Ingingo ya 37 (5) y’itegeko nshinga rya Repubulika ya Tanzania iteganya ko iyo perezida atagishoboye kuzuza inshingano ze ku mpamvu z’urupfu, uburwayi cyangwa izindi ziteganywa n’itegeko, “Visi Perezida arahira akarangiza igihe cyari gisigaye kuri manda y’imyaka itanu.”
Nyuma y’ibiganiro n’ishyaka aturukamo, perezida atanga amazina y’ushobora kumubera visi perezida, kujya muri uwo mwanya bikemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora, hakaboneka amajwi atari munsi ya mirongo itanu ku ijana y’abagize Inteko.
Samia Suluhu ni muntu ki?
Samia Hassan Suluhu w’imyaka 61, ni we wabaye visi perezida wa mbere w’umugore wa Tanzania nyuma y’amatora rusange yo mu 2015, ubwo yashyirwagaho na Magufuli. Suluhu na Magufuli baje gutorerwa manda ya kabiri mu 2020, izarangira mu 2025.
Mbere yo kugirwa visi perezida, Suluhu yari umudepite uhagarariye agace ka Makunduchi kuva mu 2010 kugeza mu 2015, akaba n’umunyamabanga wa leta mu biro bya Visi Perezida, kuva mu 2010-2015.
Yanabaye minisitiri muri Zanzibar ku butegetsi bwa Perezida Amani Karume, mu 2005-2010. Yari Minisitiri w’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari. Kuva mu 2000-2005 yari Minisitiri ushinzwe Imirimo y’urubyiruko, abagore n’imikurire y’abana.
Mu 2014 yatorewe kuba umuyobozi wungirije wa komisiyo yari ishinzwe kuvugurura itegeko nshinga rya Tanzania.
Amashuri yize
Uyu mubyeyi w’abana bane, mu 1986 nibwo yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubutegetsi.
Hagati ya 1992-1994 yize muri University of Manchester ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu.
Mu 2015 yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’iterambere rusange, yabonye muri gahunda y’amasomo ihuriweho na Open University of Tanzania na Southern New Hampshire University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.