Abaturage Ba DRC Batwitse Ibendera Ry’Amerika

Mu burakari bwinshi, abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo batwitse ibendera rya Amerika. Bayishinjaga ko ari iyo ifasha u Rwanda na Uganda gutera DRC, bakavuga ko batwitse iri bendera kugira ngo bereke Amerika ko ibyo ikora batabyishimiye.

Uwari uyoboye iki gikorwa yavugaga ko mu bihe bitandukanye Amerika yagaragaje ko idashyigikiye ibibera muri kiriya gihugu ariko ngo bo basanze ari urwiyerurutso.

Amashusho yashyizwe kuri X yagaragazaga abantu benshi biganjemo urubyiruko bicaye bateze amatwi uwo muntu wababwiraga ibibi by’Amerika mu Ilingala.

Icyo yababazaga bamusubizaga mu ijwi riranguruye bamushyigikiye.

- Advertisement -

Yabasabye guhaguruka bakerekana umujinya wabo, ababwira ko bagiye gushumika ibendera ry’Amerika mu rwego rwo kuyereka ko batayishimiye.

Kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, nta butumwa bw’umuyobozi wa DRC bwari bwasohotse bwamagana iki gikorwa ndetse na Ambasade y’Amerika i Kinshasa yari itaragira icyo ibitangazaho.

Umva video babivugiyemo:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version