Abaturage Ba Nyanza Basabwe Gukomeza Gutanga Amakuru Ku Byaha Batazaririye

Urwego rw’ubugenzacyaha rwasabye abaturage bo mu Tugari tw’Umurenge wa Cyabakamyi abakozi barwo baherutse gusura kwirinda icyakurura amakimbirane ashingiye ku mitungo kuko akunze kuba intandaro y’urugomo ndetse n’ibyaha bijyana narwo kandi bagatanga amakuru yuzuye ku byaha batazaririye.

Abakozi b’Urwego rw’ubugenzecyaha, RIB, bari bamaze ibyumweru bibiri mu Karere ka Nyanza mu Mirenge ya Kibirizi na Cyabakamyi.

Basuye iyi mirenge mu rwego rwo kwegereza abaturage batuye imirenge yitaruye station za RIB serivisi zayo.

Ni mu buryo bwo kuborohereza kugira ngo bayigezeho ibibazo byabo batagiye kuri stations ziri kure.

- Advertisement -

Mu biganiro byagarutsweho hibanzwe k’ugukumira no kurwanya ibyaha muri rusange ariko abaturage bakibutswa akamaro ko gutanga amakuru badatinze, agatangwa ku byaha byakozwe cyangwa ku bafite imigambi yo kubikora kugira ngo bikumirwe.

Mu Murenge wa Cyabakamyi iki gikorwa cyakorewe mu Tugari twa Nyarurama, Kadaho na Rubona.

Umukozi w’Urwego rw’ubugenzacyaha mu ishimi ryo gukumira no kurwanya ibyaha witwa Philbert Mwenedata yasabye abatuye turiya tugari kwirinda amakimbirane kuko ari yo abyara ibyaha birimo gukubita no gukomereza ndetse hakavamo n’urupfu rimwe na rimwe…

Yasabye abayobozi bari aho kutajya bazinzika ibirego bagejejweho ngo bashake kubyicyemurira kuko haba hari ibitari mu nshingano zabo, ahubwo ibyaha birimo nshinjabyaha bakabigeza ku bugenzacyaha.

Ibiro by’Akarere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda

Abayobozi kandi basabwe ibyaha byakozwe kandi bakabungabunga ibimenyetso kuko ari byo bishingirwaho mu manza nshinjabyaha.

Mu gutanga raporo y’ibyabaye mu ikorwa ry’ibyaha, abayobozi bibukijwe ibigomba kuba biyigize kugira ngo izabe yunganira iperereza ku ikorwa ry’ibyaha hagamijwe gutanga ubutabera.

Nyuma yo kumva inama bahawe n’intumwa za RIB, abayobozi bo Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Cyabakamyi barazishimiye kandi bavuga ko nabo hari icyuho babonaga mu itangwa rya raporo irimo amakuru y’ikorwa ry’ibyaha.

Biyemeje gukosora ibitaragenze neza, bakajya bakora raporo zuzuye.

Philbert Mwenedata avuga ko umwihariko yabonye mu Kagari ka Nyarurama ari gahunda abaturage bise igikari cy’umudugudu abaturage bishyiriyeho kugira ngo bajye bahanurana.

Muri iki gikari cy’umudugudu, hashyizweho Komite  ibafasha gukemura amakimbirane abera mu ngo,  guhanura abangavu mu kwirinda inda zitateguwe ndetse n’urubyiruko rukirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kuganiriza abasore n’inkumi bagiye kurushinga.

Akagari ka Nyarurama kagizwe n’imidugudu umunani, amasibo 43.

Gatuwe n’abaturage 3,546 batuye mu ngo 945.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari yitwa Elisabeth Uzabakiriho.

Ubukangurambaga bwa RIB mu Murenge wa Cyabakamyi bwarangiriye mu Kagari ka Nyarurama

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version