Ibiciro Mu Rwanda Byazamutseho 5.8% Muri Gashyantare 2022

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko mu mijyi byiyongereyeho 5.8% muri Gashyantare 2022, mu gihe muri Mutarama izamuka ryari 4.3%.

Ibiciro byo mu mijyi nibyo byifashishwa mu kugaragaza ishusho y’uko ibintu byifashe ku masoko muri rusange.

Iki kigo cyatangaje ko bimwe mu byateye ririya zamuka ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 7.9%, iby’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongeraho 4.8%, iby’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongeraho 4.5%.

Gikomeza kiti “Iyo ugereranyije Gashyantare 2022 na Gashyantare 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 5.3%. Wagereranya Gashyantare 2022 na Mutarama 2022, ibiciro byiyongereyeho 1.8%.”

- Kwmamaza -

Ibiciro mu byaro muri Gashyantare 2022 ho byazamutseho 3.1% ugereranyije na Gashyantare 2021.

Ihinduka ry’ibiciro mu byaro muri Mutarama 2022 ryari ku kigereranyo kingana na -0.8%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 3.1% muri Gashyantare ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 4,9% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 16,3%.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Béata Habyarimana aheruka kuvugira kuri televiziyo y’igihugu ko mu igenzura bakoze basanze nibura nk’isukari, umufuka w’ibilo 50 warangurwaga 51,000 Frw ugeze ku 63,000 Frw, bingana n’izamuka rya 23%.

Ni mu gihe nk’amavuta yo guteka ya litiro 20 yarangurwaga 40,000 Frw yageze ku 49,000 Frw bingana n’izamuka rya 20%, naho amasabune ava mu byasigaye ku mavuta, ikarito yavuye ku 8100 Frw agera ku 9300 Frw, bingana n’izamuka rya 14%.

Kugeza ubu u Rwanda rushobora kwikorera 10 by’isukari rukeneye, bivuze ngo 90% itumizwa mu bihugu bya Afurika nka Zambia, Malawi, Swaziland n’ibindi.

Amavuta ashobora gukorerwa mu Rwanda yo ni 37% by’akenewe yose, andi agatumizwa mu Misiri no mu bihugu bya Aziya nka Malaysia, akagera mu Rwanda akoresheje inyanja.

Minisitiri Habyarimana yavuze ko kimwe mu byazamuye ibiciro harimo ko kuva mu myaka ibiri ishize ibiciro by’ubwikorezi mu nyanja byazamutse cyane, ku buryo ubwato bwashoboraga guturuka muri Aziya buje inaha bwashoboraga kwishyuza $3500, ubu ni hafi $9500 cyangwa $10,000.

Mu gihe ibiciro ku isoko mu Rwanda bikomeje gutumbagira, byitezwe ko bizakomeza bitewe n’ingaruka intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine ishobora kugira ku bucuruzi mpuzamahanga.

U Burusiya buza mu bihugu bitatu bya mbere ku isi bicukura peteroli nyinshi hamwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika na Saudi Arabia.

Nubwo u Rwanda ruvuga ko peteroli nyinshi rukoresha ituruka mu kigobe cya Perisi, mu gihe iy’Abarusiya yaba itacurujwe bijyanye n’ibihano mpuzamahanga bwafatiwe, byanze bikunze ingaruka zizagaragara.

Minisiteri y’Ibikorwa remezo ivuga ko ingaruka zabyo zitahita zigera mu Rwanda, kubera ko mazutu cyangwa lisansi rukoresha, iyo bimaze gutumizwa bimara mu nyanja hafi amezi abiri.

Ni nacyo gihe bifata ngo ibiciro by’ibikomoka kuri petrol bivugururwe mu Rwanda.

Nyuma y’iminsi itanu gusa iriya ntambara itangiye, toni ya mazutu yagurwaga $780 yari imaze kwiyongeraho $70 igera $850. Lisansi yo yiyongereyeho $80.

U Rwanda rukomeje gufata ingamba zituma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bitazamuka cyane, zatumye nibura mu mezi abiri ashize igiciro cya mazutu kizamukaho 61 Frw aho kuba 121 Frw, icya lisasi kizamukaho 31 Frw aho kuba 64 Frw.

Izindi mpungenge z’iriya ntambara ni uko u Burusiya buza ku mwanya wa mbere ku isi mu gucuruza ingano, Ukraine ikaza ku mwanya wa gatanu.

Igereranya rivuga ko ibyo bihugu byiharira nibura 28.9% by’umusaruro w’ingano w’Isi yose. Ni ukuvuga ko iriya ntambara izateza ikibazo cy’ifarini ku isi, ndetse hamwe ibiciro by’ingano bimaze kuzamukaho 55%.

Ikindi kibazo ni uko amavuta yo guteka ashobora kubura.

Imibare mpuzamahanga igaragaza ko u Burusiya na Ukraine byiharira 60% by’umusaruro w’ibihwagari ku isi yose, ku buryo Banki y’Isi ivuga ko iyi ntambara izaba ikibazo gikomeye ku bukungu bw’isi.

U Burusiya ni nacyo gihugu cya mbere ku isi cyohereza mu mahanga ifumbire mvaruganda ikoreshwa mu buhinzi.

Banki Nkuru y’u Rwanda iheruka gutangaza ko hari impungenge ko muri uyu mwaka izamuka ry’ibiciro ku isoko rishobora kurenga umubare uri hejuru wa 8%.

Byatumye Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga ifata icyemezo cyo kuzamura igipimo fatizo cy’inyungu ya Banki Nkuru ho 0.5% kikagera kuri 5.0 %.

Ubusanzwe igipimo cyihanganirwa cy’izamuka ry’ibiciro ku mwaka ki 5%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version