Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abaturage Ba Uganda Barasaba Museveni Kutumva Inama Z’Abajyanama Be
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abaturage Ba Uganda Barasaba Museveni Kutumva Inama Z’Abajyanama Be

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 December 2021 6:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Uganda abaturage biganjemo abacuruzi basaba Perezida wabo kudakomeza kwemera inama agirwa n’Itsinda ryo kurwanya COVID-19, ahubwo akareba inyungu z’ubukungu bityo agafungura ibikorwa bigiye kumara imyaka ibiri irengaho iminsi micye bidakora mu buryo busesuye.

Muri Uganda hari itsinda ryiswe National Covid-19 Taskforce ryashyizweho na Perezida Museveni kugira ngo rijye rikurikirana uko ubwandu bwa COVID-19 buhagaze mu gihugu bityo rimugire inama y’ibyemezo byafatwa.

Bamwe mu baturage ba Uganda batifuza ko ingamba zo gukumira ubwandu bwa kiriya cyorezo zigumishwaho ni abacuruzi b’i Kampala.

Bavuga ko ziriya ngamba zatumye bahomba, ubu bakaba basabwa gufunga amaduka hakiri kare, bagataha, kandi ngo ibi birabahombya kandi ku rundi ruhande basabwa imisoro.

Babwiye the Monitor ko COVID-19 ntacyo ikibabwiye, ko biteguye kubana nayo, abapfa bagapfa abakira bagakira, ariko ubuzima bugakomeza.

Ku rundi ruhande ariko, abagize Itsinda ryo kurwanya COVID-19 baherutse guhurira na Perezida Museveni ahitwa Kiruhura bamusaba ko yagombye kureba uburyo amashuri yafungurwa.

Nta cyemezo cyafatiwe muri iriya kuri ibi byifuzo, ariko biteganyijwe ko mu ijambo Perezida Museveni azageza ku baturage ku wa Gatanu bucya ari Ubunani, azavuga ibyemezo yafashe ku byerekeye kwirinda COVID-19 mu gihugu cye.

Ku wa Gatanu Perezida Museveni nibwo azabwira abaturage be ingamba zigomba gukurikizwa mu gihugu hose mu kwirinda COVID-19

Umwe mu bacuruzi b’i Nakasero watwa Haruna avuga ko igihe kigeze Museveni agafungura imirimo yari igifunze kugira ngo ubukungu bwongere bukore neza.

Abaturage ba Uganda bavuga ko barambiwe amasaha y’umukwabo atuma bafunga amaduka ntibacuruze, abandi ntibahahe.

Ibi ngo ntibidindiza abacuruzi gusa ahubwo bigira n’ingaruka ku muhinzi wejeje akabura umurangurira kubera ko ibicuruzwa bikiri mu bubiko kuko amasaha yo kubihaha yagabanyijwe.

Ku byerekeye amashuri, muri iki gihe za Kaminuza n’amashuri makuru byemerewe gufungura ariko mu byiciro mu gihe amashuri yisumbuye n’abanza bigifunze guhera muri Werurwe, 2020.

Abaturage ba Uganda basaba Perezida wabo kwibuka ko inzara yica nabi kurusha COVID-19 bityo agategeka ko ubukungu bwongera gukora nka mbere.

Bavuga ko ubwo COVID-19 yadukaga mu mwaka wa 2020, byari ngombwa gufata ingamba zikomeye kubera ko abantu muri rusange batari barasobanukiwe icyo aricyo n’uko bayirinda.

Muri iki gihe bavuga ko basobanukiwe uko yandura n’uburyo bwo bayirinda kandi bakikingiza.

Bityo rero ngo nta mpamvu yo kubahoza ku nkeke ngo amasaha y’umukwabo arageze mufunge amaduka mutahe.

TAGGED:AbaturageCOVID-19featuredMuseveniUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uko Guverinoma Ya Habyarimana Yanze Kwicara Ku Meza Amwe N’Inkotanyi
Next Article U Rwanda Rugiye Kubaka Ibitaro Bivura Umutima Bikomeye Mu Karere Ruherereyemo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?