Abaturage Ba Uganda Barasaba Museveni Kutumva Inama Z’Abajyanama Be

Muri Uganda abaturage biganjemo abacuruzi basaba Perezida wabo kudakomeza kwemera inama agirwa n’Itsinda ryo kurwanya COVID-19, ahubwo akareba inyungu z’ubukungu bityo agafungura ibikorwa bigiye kumara imyaka ibiri irengaho iminsi micye bidakora mu buryo busesuye.

Muri Uganda hari itsinda ryiswe National Covid-19 Taskforce ryashyizweho na Perezida Museveni kugira ngo rijye rikurikirana uko ubwandu bwa COVID-19 buhagaze mu gihugu bityo rimugire inama y’ibyemezo byafatwa.

Bamwe mu baturage ba Uganda batifuza ko ingamba zo gukumira ubwandu bwa kiriya cyorezo zigumishwaho ni abacuruzi b’i Kampala.

Bavuga ko ziriya ngamba zatumye bahomba, ubu bakaba basabwa gufunga amaduka hakiri kare, bagataha, kandi ngo ibi birabahombya kandi ku rundi ruhande basabwa imisoro.

- Advertisement -

Babwiye the Monitor ko COVID-19 ntacyo ikibabwiye, ko biteguye kubana nayo, abapfa bagapfa abakira bagakira, ariko ubuzima bugakomeza.

Ku rundi ruhande ariko, abagize Itsinda ryo kurwanya COVID-19 baherutse guhurira na Perezida Museveni ahitwa Kiruhura bamusaba ko yagombye kureba uburyo amashuri yafungurwa.

Nta cyemezo cyafatiwe muri iriya kuri ibi byifuzo, ariko biteganyijwe ko mu ijambo Perezida Museveni azageza ku baturage ku wa Gatanu bucya ari Ubunani, azavuga ibyemezo yafashe ku byerekeye kwirinda COVID-19 mu gihugu cye.

Ku wa Gatanu Perezida Museveni nibwo azabwira abaturage be ingamba zigomba gukurikizwa mu gihugu hose mu kwirinda COVID-19

Umwe mu bacuruzi b’i Nakasero watwa Haruna avuga ko igihe kigeze Museveni agafungura imirimo yari igifunze kugira ngo ubukungu bwongere bukore neza.

Abaturage ba Uganda bavuga ko barambiwe amasaha y’umukwabo atuma bafunga amaduka ntibacuruze, abandi ntibahahe.

Ibi ngo ntibidindiza abacuruzi gusa ahubwo bigira n’ingaruka ku muhinzi wejeje akabura umurangurira kubera ko ibicuruzwa bikiri mu bubiko kuko amasaha yo kubihaha yagabanyijwe.

Ku byerekeye amashuri, muri iki gihe za Kaminuza n’amashuri makuru byemerewe gufungura ariko mu byiciro mu gihe amashuri yisumbuye n’abanza bigifunze guhera muri Werurwe, 2020.

Abaturage ba Uganda basaba Perezida wabo kwibuka ko inzara yica nabi kurusha COVID-19 bityo agategeka ko ubukungu bwongera gukora nka mbere.

Bavuga ko ubwo COVID-19 yadukaga mu mwaka wa 2020, byari ngombwa gufata ingamba zikomeye kubera ko abantu muri rusange batari barasobanukiwe icyo aricyo n’uko bayirinda.

Muri iki gihe bavuga ko basobanukiwe uko yandura n’uburyo bwo bayirinda kandi bakikingiza.

Bityo rero ngo nta mpamvu yo kubahoza ku nkeke ngo amasaha y’umukwabo arageze mufunge amaduka mutahe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version