U Rwanda Rugiye Kubaka Ibitaro Bivura Umutima Bikomeye Mu Karere Ruherereyemo

Madamu Jeannette Kagame yaraye ashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ibitaro bivura indwara z’umutima bivugwaho kuzaba ari ibya mbere biri kuri urwo  rwego rwo hejuru mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Biri kubakwa mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro ku buso bwa Hegitari enye, bikaba biteganyijwe ko bizuzura nyuma y’imyaka hafi itatu.

Byahawe izina rya MY Heart Centre, bikazubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Minisiteri y’ubuzima n’Ikigo  Heart Care and Research Foundation-Rwanda (HCRF-R).

Madamu Jeannette Kagame ashyira itafari ahagiye kubakwa biriya bitaro mu Murenge wa Masaka

Nibyuzura bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 1000 bafite ibitanda mu bitaro, inzu y’isuzumiro ifite ibikoresho bigezweho, ahabikwa imiti, aho abakozi babyo bacumbika, aho babagira umutima n’ibyuma biwusuzuma.

- Advertisement -

Ikindi ni uko bizaba bifite ubushobozi bwo kuvura indwara z’umutima zoroheje n’izikomeye ndetse zisaba ko umutima ubagwa.

Abahanga mu mikorere y’umutima bavuga ko abantu benshi cyane cyane abakuze bakunze kuwurwara ariko ntibabimenye.

Akenshi umutima igira ibibazo bituruka ku kunywa inzoga nyinshi, itabi, kudakora siporo no guhangayika.

Ifoto yerekana uko biriya bitaro bizaba bisa nibyuzura

Batanga inama y’uko abantu bajya bisuzumisha buri mwaka bakareba uko umutima wabo utera, niba utaracitse intege…byose bigakorwa hagamijwe kurinda umuntu ko umutima we wazangirika akazajya kubimenya amazi yararenze inkombe.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abari bitabiriye umuhango wo gushyira ibuye ahagiye kubakwa biriya bitaro ko yizeye ko mu myaka iri imbere Abanyarwanda n’abandi batuye mu Karere ruherereyemo bazabona serivisi zigezweho mu kuvura indwara z’umutima.

Ati: “ Dushobora kugabanya mu buryo bugaragara umubare w’abantu bahitanwa n’umutima kandi twiyemeje kuzabigeraho. Nizeye ko bidatinze k’ubufatanye bwa Leta yacu n’abafatanyabikorwa bayo, tuzafasha abaturage bacu n’abo mu Karere kubona serivisi zo kubavura umutima.”

Yavuze ko biriya bitaro bizaha serivisi Abanyarwanda n’abaturanyi babo

Indwara z’umutima ntizibasira abantu bakuru gusa ahubwo zifata n’abana.

Mu kiganiro abayobozi bo mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal baherutse guha itangazamakuru, bavuze ko hari gahunda yo guhugura abaganga b’inzobere b’Abanyarwanda kugira ngo bamenye uko kubaga umutima w’abana bikorwa bityo abana b’Abanyarwanda bajye bavurirwa mu Rwanda batagiye mu Buhinde kuwubagisha.

Ikindi ni uko biriya bitaro bizafasha n’abaturage b’ibihugu bituranye n’u Rwanda kuza kuhivuriza aho kujya kure yabyo.

The New Times yanditse ko imibare ifite iyereka ko mu Rwanda abaganga b’umutima 10 ari bo babarwa ku baturage 13 zirengaho gato z’abarutuye kugeza ubu!

Bivuze ko umuganga umwe w’umutima agomba kwita ku baturage 10,500 mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, WHO/OMS rivuga ko umuganga umwe w’umutima agomba kwita byibura ku barwayi 1,000.

Abaganga babaga umutima baracyari bacye mu Rwanda n’ahandi muri Afurika
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version