Nyuma y’uko ubuyobozi bwa Afghanistan bugizwe n’Abatalibani butabarije abaturage babwo ku Muryango mpuzamahanga ariko ukavunira ibiti mu matwi, ubu bwashyizeho gahunda yo gukora ugahembwa ibiribwa. Ni mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ibyo barya kuko inzira ibarembeje.
Umuryango w’Abibumbye wari uherutse gusaba amahanga gukusanya miliyari 4.4$ yo kugura ibiribwa byo guha abaturage ba Afghanistan kugira ngo babone icyo barya.
Bivugwa ko abaturage barenga kimwe cya kabiri cy’abatuye Afghanistan bashonje.
Ubuyobozi bw’Abatalibani buherutse gutangariza amahanga ko abaturage ba Afghanistan bashonje bityo ko yari akwiye kubutera inkunga bukabona icyo bubaha bakagashyira mu nkono.
Ikibazo gihari ni uko ayo mahanga asabwa gufasha Afghanistan agizwe ahanini n’ibihugu byigeze kurwanya Abatalibani bayoboye iki gihugu muri iki gihe.
Bisa n’ibigoye ko ayo mahanga( Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza…) azemera guha amafaranga kiriya gihugu kiyoborwa n’abantu baherutse kuyatsinda bakayirukana ku butaka bwacyo!
Ku rundi ruhande, Abatalibani barifuza ko ari bo bazagena icyo ariya mafaranga azakoreshwa, ariko nanone amahanga akagira amakenga ko icyo azaba yaratangiwe atari cyo azakoreshwa.
Hagati aho, Leta y’i Kabul muri Afghanistan yahisemo kujya ihemba ibilo 40 by’ingano buri mukozi ku kwezi kugira ngo abone icyo ashyira umuryango we.
Abakozi ba Leta muri kiriya gihugu muri iki gihe ni 40,000.
Ingano bari guhabwa zatanzwe n’u Buhinde ubwo Leta ya Afghanistan yayoborwaga n’ubutegetsi bwari bushyigikiwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Minisiteri y’ubuhinzi muri Afghanistan yatangaje ko gahunda yo guhemba abakozi ibiribwa yatangijwe mu Murwa mukuru, Kabul, ariko izakomereza no mu zindi Ntara.
Ikindi gihugu cyahaye Abatalibani ingano ni Pakistan.
Islamabad yamaze guha Kabul toni 18 za kiriya kinyampeke ariko hari gahunda yo kuzabaha toni 37.
Ubuhinde nabwo burateganya kuzaha Afghanistan izindi toni 55 z’ingano nk’uko Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu muri Afghanistan witwa Fazel Bari Fazli yabibwiye BBC.
Hejuru y’ibiribwa bicye biri muri kiriya gihugu cyazahajwe n’intambara ihamaze igihe, hiyongeraho n’uko amahanga yagikomanyirije akaba atagiha amafaranga yagifasha kuzanzamura ubukungu bwacyo.
Amafaranga abategeka Afghanistan muri iki gihe bafite muri za Banki yarafatiriwe biturutse ku byemezo aba bayobozi bafatiwe n’amahanga.
Banki zo muri Afghanistan hafi ya zose ziri hafi gufunga imiryango.
Hari amakuru meza avuga ko ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden bufite umugambi wo kuzatanga miliyoni 308$ yo gufasha abanya Afghanistan bakivana mu nzara barimo ariko nta tangazo ryeruye rirasohoka muri White House ribivuga.