Abaturage Bashaka Impinduka Ntibagira Ikibakoma Imbere

Mu bwami buto buri mu Majyepfo y’Umugabane W’Afurika bitwa e-Swatini hari imidugararo y’abaturage bavuga ko barambiwe ubwami, ko bashaka Repubulika. Ese bazabigeraho? Hari abemeza ko icyo abaturage bashaka bakigeraho byanze bikunze.

Abaturage bo muri e-Swatini bavuga ko umwami yabakenesheje, ko aho kugira ngo atekereze imishinga yo guteza imbere igihugu, ahugira mu kurongora abagore benshi. Ubu afite abagore 15.

Hari abandi babona ko ayoboresha igitugu, agasesagura umutungo wa Leta binyuze mu mihango isa n’ihoraho yo kurongora abagore benshi kandi itangwaho amafaranga menshi.

Abatuye e-Swatini y’ubu bahoze bafite igihugu kitwa Swaziland.

- Advertisement -

Ni izina ryakomotse ku baturage bo mu bwoko bw’aba Swazi, bahoze batuye igice kigizwe na Afurika y’Epfo y’ubu, Lesotho na e-Swatini.

Ubwo abatuye ibi bihugu bashakaga kwigenga, bamwe bashinze igihugu bakita Swaziland, abandi bashinga na Lesotho( aba Sotho).

Umwami Muswati III mu bibazo

Nta gihe kinini gishize umwami Muswati III ategetse ko izina Swaziland rivanwaho, ubwami bwe bukitwa e-Swatini.

Guhindura iri zina nabyo byateje urujijo mu baturage, batangira kwibaza impamvu zabyo ariko barabyemera kuko ari ‘irivuze umwami.’

Muri iki gihe abenshi mu badashaka ubwami, ni urubyiruko cyane cyane urwiga muri Kaminuza.

Umwe muri bo niwe uherutse kuba imbarutso y’imyigaragambyo iri muri kiriya gihugu.

Yarigaragambije hanyuma imodoka ya Polisi iramugonga arapfa birakaza bagenzi be bigabiza imihanda bamagana ubwami.

Ibiri kuba yo kandi bisa n’ibyabaye muri Tunisia mu ntangiriro z’umwaka wa 2010 ubwo umusore wari wararembejwe n’ubushomeri yitwikaga bikarakaza bagenzi be bagafata imihanda bakigaragambya bigakwira henshi mu bihugu by’Abarabu.

Ni mu nkundura yise ‘Arab Spring.’

Muri e-Swatini abanyeshuri bari guhangana  bikomeye na Polisi y’aho ndetse hari aho bigabije bimwe mu bigize imari bwite y’umwami Muswati babiha inkongi.

Ubwami bwa e-Swatini  buri mu bihugu byigeze kwibasirwa cyane n’ubwandu bwa SIDA kandi yahitanye benshi.

Izi mpamvu hamwe n’izindi ziyongera ku bukene ziri mu zateye urubyiruko guhaguruka rukamagana ubwami, rugasaba ko busimburwa na Repubulika.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha politiki mpuzamahanga  Dr Ismael Buchanan yabwiye Taarifa ko kuba abaturage bahagurutse bakamagana uburyo bayobowe ari uburenganzira bwabo kandi ngo nta kintu gishobora kubakoma imbere.

Ati: “ Ushobora kumbaza niba kwigaragambya muri iki gihe cya COVID-19 ari ibintu bikwiye, ariko ndakumenyesha ko iyo abaturage bafite ubushake bwo kubona impinduka, bakaba bafite aho bashingira, nta kintu wabona wabikoraho. Iyo ari bo bahagurutse babishaka nta zindi mbaraga zibari inyuma ntawe ubakoma imbere.”

Dr Ismael Buchanan

Dr Buchanan avuga ko Leta ishobora gukoma imbere agatsiko ariko itakoma imbere imbaga y’abaturage bahagurutse ngo bamagane imiyoborere mibi.

Ikibazo si Ubwami Cyangwa Repubulika…

Uyu muhanga muri Politiki n’ububanyi n’amahanga avuga ko kuba muri iki gihe hari ibihugu bitegekwa n’abami, ubwabyo atari ikibazo, ahubwo ko ikibazo ari uburyo abantu bayobowe.

Avuga ko muri Politiki abaturage bayoborwa bitewe n’uko babyifuza.

Ku rundi ruhande ariko avuga ko iyo urebye aho Isi igeze usanga ubwami butagezweho henshi ku isi ndetse ngo ni imwe mu mpamvu zituma urubyiruko rubwamagana.

Dr Buchanan avuga ko nta politiki ihamye, wavuga ko ari yo ikwiye kurusha izindi.

Ati: “ Politiki nziza ni iha abaturage uburenganzira, umutekano n’ibindi bakenera. Si ubwami cyangwa Repubulika ubwabyo.  Kandi hari n’aho bemeye kuyoborwa n’ubwami urugero nka Maroc n’ahandi nko muri Espagne, u Bubiligi  kandi ubona bayobowe neza.”

Kugeza ubu nta makuru adafite uruhande abogamiyeho aratangazwa yemeza ko Umwami Muswati III yahungiye muri Afurika y’Epfo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version