Muhitira Yirukanywe Mu Bazahagararira U Rwanda Mu Mikino Olempike

Komite Olempike y’u Rwanda yahagaritse Muhitira Felicien uzwi nka Magare mu bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani, azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Muhitira ni umusore umenyerewe cyane gusiganwa ku maguru muri Marathon (42.195 km).

Komite Olempike yatangaje ko ku wa 29 Kamena 2021 Muhitira yavuye mu mwiherero w’ikipe yitegura iriya mikino atabiherewe uburenganzira, bwaba ubw’umutoza we cyangwa ubwa komite olempike.

Iti “Kubw’iyo mpamvu, Muhitira Felicien yahagaritswe mu mwiherero w’ikipe olempike yitegura imikino olempike, akaba atazanitabira imikino Olempike ya Tokyo 2020. Ibi bitewe n’uko yishe amategeko agenga umwiherero nkana, agasohoka mu mwiherero nta ruhushya ahawe,”

- Advertisement -

Ni ibikorwa ngo bitandukanye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 agomba kubahirizwa n’abari mu mwiherero, nk’uko bisabwa n’abategura imikino Olempike.

Komite olempiki yakomeje iti “Ahagaritswe kandi mu bikorwa byose by’ikipe Olempike kugeza igihe hatangajwe andi abwiriza.”

Imikino Olempiki izatangira ku wa 23 Nyakanga 2021 isozwe ku wa 8 Kanama 2021, i Tokyo mu Buyapani.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda bari mu mwiherero kuva ku wa 23 Kamena 2021 kugeza ku wa 5 Nyakanga 2021, muri La Palisse Hotel Nyamata. Bagiye mu mwiherero babanje gupimwa COVID-19, ku buryo kugira ngo umuntu asohoke agende byasabaga andi mabwiriza yihariye.

Aho mu Karere ka Bugesera hubatswe iriya hoteli ni naho Magare avuka, mu Murenge wa Gashora.

Uyu musore yatangiye gusiganwa ku maguru nk’umwuga mu 2013. Mbere yari umunyonzi utwara abagenzi ku igare, ari naho hakomoka izina Magare.

U Rwanda ruzahagararirwa mu mikino Olempiki n’abakinnyi bo mu mikino itatu, harimo gusiganwa ku maguru (Marathon & 5,000m), amagare (gusiganwa mu muhanda) n’umukino wo koga (metero 50).

Mu gusiganwa ku maguru Muhitira yari kumwe mu mwiherero na Hakizimana John (marathon) na Yankurije Marthe (5,000 m). Mu basiganwa ku magare barimo Areruya Joseph na Mugisha Moise, hamwe n’umutoza Sempoma Felix.

Mu bijyanye no koga harimo Agahozo Alphonsine n’umutoza Bazatsinda James.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version