Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abaturage Bashinja Ubuyobozi Bw’Umurenge Na REG ‘Kubabeshya’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abaturage Bashinja Ubuyobozi Bw’Umurenge Na REG ‘Kubabeshya’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 July 2022 3:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mudugudu wa Kalima n’uwa Duwani mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango hari abaturage babwiye itangazamakuru ko ubuyobozi bw’uyu Murenge buri kumwe n’abakozi ba REG babasabye gucukura imyobo yo kuzashyiramo amapoto barabikora ariko ayo ntibayahabwa.

Bavuga ko babikoze bashishikaye bafite ikizere ko kera kabaye bagiye guhabwa amashanyarazi

Babwiye mugenzi wacu ukerera UMUSEKE ko nyuma yo gucukura iriya myobo batanze raporo, bayigeza ku buyobozi kugira ngo nabwo bukorane na REG bityo ibyo abaturage basezeranyijwe babihabwe.

Umukuru w’Umudugudu wa Kalima wavuganye na bagenzi bacu witwa Mwumvaneza Thèophile yababwiye ko kuva buzuza iriya myobo hagiye gushira amezi atanu.

Abaturage bibaza niba imvune yabo yarabaye impfabusa cyangwa niba bakomeza kwizera ko bizashoboka, byibura bakabona ikibarema agatima.

Imyobo bacukuye igihe kuzasibama kuko nta biti birashyirwamo kuva yuzura

Wa mukuru w’Umudugudu ati “Akazi abaturage basabwe twaragakoze ntabwo tuzi impamvu  ituma bataduha umuriro nk’abandi baturage  bamaze igihe bawubonye.”

Umuturage witwa  Seti avuga ko hari ingo batarutse ntibaziha amashanyarazi.

Abaturage bavuga ko  babajije impamvu yabyo basubizwa ko abayobozi bagitunganya inkingi.

Ati “Hashize amezi 2 badusubije ko barimo gutunganya amapoto.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana witwa Emmanuel Ntivuguruzwa avuga ko ipoto ishingwa ahantu hacukuwe umwobo ugendeye ku bipimo biteganywa kandi biri mu nyungu z’abaturage.

Ati: “Abaturage bavuga ko bitinda turabumva kuko umuturage utaragera ku mashanyarazi aba yumva yahita ayabona uwo munsi ariko hari iby’ibanze bikorwa nk’ibi byo gucukura imyobo, gushinga amapoto, kugezaho intsinga no kuzoherezamo umuriro, turabizeza ko amashanyarazi abageraho bidatinze .”

Hirya no hino mu Rwanda hari aho abayobozi basezeranya abaturage ibintu runaka bagategereza amaso agahera mu kirere.

Ibyo bimenyekana iyo hari itangazamakuru ribigaragaje cyangwa Perezida wa Repubulika yagiye gusura abaturage.

TAGGED:AbaturageAmashyanyarazifeaturedGitifuPerezidaRuhango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Boris Johnson Aranugwanugwa Kuzayobora NATO/OTAN
Next Article Umuyobozi Wa Equity Bank Arakekwaho Kuriganya Ubutaka Bw’Abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?