Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abaturage B’I Karongi Bagize Ingwate Ibikoresho Bya Rwiyemezamirimo Wabambuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Abaturage B’I Karongi Bagize Ingwate Ibikoresho Bya Rwiyemezamirimo Wabambuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 February 2021 11:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu mpera z’Icyumweru cyarangiye tariki 21, Gashyantare, 2021 hari abaturage batubwiye ko hari rwiyemezamirimo bakoreye ubwo yashingaga amapoto mu mirenge ya Karongi wabambuye. Uyu rweyemezamirimo yadusezeranyije ko ari buzinduke abishhura ariko ntiyabikoze. Abaturage bafashe bugwate ibikoresho bye.

Umwe mu baturage twari twavuganye kuri uriya munsi, yatubwiye ko rwiyemezamirimo witwa Protogène  Bandetse yabambuye kandi ko hashize amezi ane.

We yemezaga ko bamurimo amafaranga arenga Frw 100 000.

Protogène ayobora ikigo kitwa CEC gishinga amapoto y’amashanyarazi.

Abaturage babonye ko kubishyura bikoranye bafata ingamba…

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Tariki 25, Gashyantare, 2021 Taarifa yabajije bariya bakozi niba rwiyemezamirimo yarabahembye nk’uko yabidusezeranyije, badusubiza ko ntabyo yakoze.

Hari uwatubwiye ati: “ Bwarakeye[Ku wa Mbere] tubona bazanye imodoka ngo bapakire ibikoresho byabo aho kugira ngo baduhembe. Twanze ko babipakira.”

Avuga ko rwiyemezamirimo yabonye ko bariya bakozi bamubereye ibamba, ahitamo gufungirana ibikoresho, ashyiraho ingufuri.

Abakozi nabo bahise bashyiraho iyabo, bivuze ko ku rugi rumwe hariho ingufuri ebyiri.

Ikibazo cyabo bazagishyira Meya…

Undi mukozi twavuganye yeruye atubwira ko  imodoka ya rwiyemezamirimo nigaruka gushaka gupakira ibikoresho bazambura umushoferi urufunguzo rwayo, baruhe umwe muribo abatware bajye ku Karere kubwira Meya ikibazo cyabo.

Yagize ati: “ Ntabwo tuzamukubita ariko tuzamwambura urufunguzo rw’imodoka turuhe umwe muri twe adutware feri tuyifungire ku Karere badukemurire ikibazo kuko tubona rwiyemezamirimo yaradutereranye.”

Protogène Bandetse ntacyo abivugaho…

Uburyo twakoresheje kugira ngo Protogène Bandetse agira icyo adutangariza kuri iki cyizere yahaye abakozi be ariko kikaraza amasinde ntacyo bwatanze.

TAGGED:AbaturagefeaturedRwiyemezamirimo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Mu Rwanda Igiye Gusubukurwa
Next Article Johnson & Johnson Igiye Kuzana Umwihariko Mu Gukingira COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?