Abaturage B’I Karongi Bagize Ingwate Ibikoresho Bya Rwiyemezamirimo Wabambuye

Mu mpera z’Icyumweru cyarangiye tariki 21, Gashyantare, 2021 hari abaturage batubwiye ko hari rwiyemezamirimo bakoreye ubwo yashingaga amapoto mu mirenge ya Karongi wabambuye. Uyu rweyemezamirimo yadusezeranyije ko ari buzinduke abishhura ariko ntiyabikoze. Abaturage bafashe bugwate ibikoresho bye.

Umwe mu baturage twari twavuganye kuri uriya munsi, yatubwiye ko rwiyemezamirimo witwa Protogène  Bandetse yabambuye kandi ko hashize amezi ane.

We yemezaga ko bamurimo amafaranga arenga Frw 100 000.

Protogène ayobora ikigo kitwa CEC gishinga amapoto y’amashanyarazi.

- Advertisement -

Abaturage babonye ko kubishyura bikoranye bafata ingamba…

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Tariki 25, Gashyantare, 2021 Taarifa yabajije bariya bakozi niba rwiyemezamirimo yarabahembye nk’uko yabidusezeranyije, badusubiza ko ntabyo yakoze.

Hari uwatubwiye ati: “ Bwarakeye[Ku wa Mbere] tubona bazanye imodoka ngo bapakire ibikoresho byabo aho kugira ngo baduhembe. Twanze ko babipakira.”

Avuga ko rwiyemezamirimo yabonye ko bariya bakozi bamubereye ibamba, ahitamo gufungirana ibikoresho, ashyiraho ingufuri.

Abakozi nabo bahise bashyiraho iyabo, bivuze ko ku rugi rumwe hariho ingufuri ebyiri.

Ikibazo cyabo bazagishyira Meya…

Undi mukozi twavuganye yeruye atubwira ko  imodoka ya rwiyemezamirimo nigaruka gushaka gupakira ibikoresho bazambura umushoferi urufunguzo rwayo, baruhe umwe muribo abatware bajye ku Karere kubwira Meya ikibazo cyabo.

Yagize ati: “ Ntabwo tuzamukubita ariko tuzamwambura urufunguzo rw’imodoka turuhe umwe muri twe adutware feri tuyifungire ku Karere badukemurire ikibazo kuko tubona rwiyemezamirimo yaradutereranye.”

Protogène Bandetse ntacyo abivugaho…

Uburyo twakoresheje kugira ngo Protogène Bandetse agira icyo adutangariza kuri iki cyizere yahaye abakozi be ariko kikaraza amasinde ntacyo bwatanze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version