Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abatuye Isi Babe Bitegura Urukingo Rwa Kane Rwa COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Abatuye Isi Babe Bitegura Urukingo Rwa Kane Rwa COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 December 2021 10:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe hari abatuye Isi batarabona urukingo rwa mbere rwa COVID-19, hari igihugu cyabwiye abaturage bacyo kwitegura guhabwa urukingo rwa kane rw’iki cyorezo. Ni Israel.

Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Naftali Benett yaraye abwiye abaturage be batarahabwa urukingo rwa gatatu rwa COVID-19 kugira vuba bakaruhabwa kugira ngo imibiri yabo urumenyere hakiri kare kuko hari gahunda yo kuzabaha urw kane mu gihe kitarenze iminsi 180.

Israel niyo yabaye iya mbere ku isi mu gukingira abaturage bayo bose ku nshuro ya mbere, ni iya kabiri ni ko byagenze, ubu ikaba iri gukingira abaturage bayo ku nshuro ya gatatu.

Naftali Bennett yavuze ko abatuge b’igihugu cye bageze mu zabukuru ari bo bazaba aba mbere guhabwa ruriya rukingo.

Abo Israel iteganya guheraho ni abaturage bayo bafite imyaka 60 kuzamura.

Urukingo Abanya Israel batewe ni Pfizer.

Muri Amerika naho batangiye gutegura uburyo bwo kuzakingira abaturage  babo mu gito kiri imbere.

Minisitiri w’ubuzima wa Israel Nitzan Horowitz avuga ko Guverinoma yasabye ko abaturage ba Israel bahabwa urukingo rwa kane kandi ngo bigomba gutangira bitarenze amezi ane ari imbere.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Naftali Benett yavuze ko ingabo, Polisi n’abandi bakora mu nzego z’ubuzima bagomba gutegura uko ikingira rya kane rizakorwa.

Kuri iyi ngingo kandi hiyongereyo indi yatanzwe n’Itsinda rya Israel rishinzwe kurwanya COVID ryitwa Pandemic Response Team ivuga ko igihe umuntu wakingiwe akwiriye kongera guhabwa urundi rukingo kigiye kugabanywa kikava mu mezi atanu kiba amezi atatu.

Hari abatuye Isi batarakingirwa COVID-19 byibura inshuro imwe…

Mu gihe Israel ishaka gukingira abaturage bayo, hari ahandi ku isi mu bihugu byinshi cyane cyane ibyo muri Afurika abaturage batarahabwa urukingo na rumwe!

Ibi byatewe n’uko ibihugu bikize byikubiye inkingo zirenga 80% by’izakozwe ku ikubitiro n’izindi zikorwa muri iki gihe zikaba zidakwirakwizwa ku isi mu buryo bungana.

Ikindi kibitera ni uko kugeza ubu nta gihugu cyakwizera ko abaturage bacyo bakingiwe mu buryo budasubirwaho.

‘Uburyo budasubirwaho’ bushatse kuvuga ko abakingiwe bagomba kuba barubatse ubudahangarwa burambye k’uburyo batazongera kwandura kiriya cyorezo.

Ibi rero biragoye kubera ko imiterere ya virusi itera uburwayi bwa COVID-19 yihinduranya kenshi kandi mu buryo butari bwitezwe.

Omicron ivugwa muri iki gihe ifite ubushobozi bwikubye 32 ubwo Delta yari ifite mu mwaka wa 2020 ubwo yacaga ibintu ku isi.

Nta muhanga wakwihandagaza ngo avuge ko ari neza igihe iriya virusi izaba yaracikiye intege mu buryo budasubirwaho.

TAGGED:AbaturageCOVIDfeaturedIcyorezoIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intumwa Ya UN Hari Isezerano Yahaye Abapolisi B’u Rwanda
Next Article Perezida Kagame Yitabiriye Inama Idasanzwe Ya EAC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?