Abatuye Kigali Binubira Zebra Crossing Zasibamye

Mu gihe Polisi y’u Rwanda ikangurira abanyamaguru kumenya uko bambuka neza umuhanda baciye ahabugenewe bita zebra crossing, ku rundi ruhande hari abashoferi bavuga ko hari izasibamye k’uburyo kuzibona bigorana cyane cyane mu gihe ikirere kiba kibuditse.

Bavuga ko hari imihanda imwe n’imwe yo mu Turere rw’Umujyi wa Kigali ifite inzira z’abanyamaguru zasibamye kandi zimwe muri zo zikaba mu makoni.

Umushoferi witwa Vuguziga avuga ko n’ubwo bashima ubujyanama bwa Polisi bwo kumenya kubahiriza inzira z’abanyamaguru, ariko nayo yagombye gukorana n’Umujyi wa Kigali izo nzira zigasiburwa, zikagaragarira buri wese kandi akazibona akizitaruye.

Ati: “ Aho izi nzira zigaragara neza usanga muri rusange twitabira guhagarara abanyamaguru bakambuka. Icyakora hari aho usanga zarasibamye, bikaba byagora umuntu kuzibona cyane cyane nk’iyo hari ikibunda cyangwa butangiye kugoroba amatara y’umuhanda ataraka cyangwa ziri aho ayo matara yapfuye… Polisi n’Umujyi wa Kigali nibabidfashemo.”

- Advertisement -

Murebwayire wo mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro avuga ko hari imihanda isa n’iyibagiranye kandi ikoreshwa cyane, ugasanga amabara ya zebra crossing yarasibamye cyane.

Anenga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibanda mu gusiga amabara imihanda iri guhangwa ariko hakaba indi yibagiranye.

Asaba ko nayo yakwibukwa, igasigwa ayo mabara mu nyungu z’abayikoresha barimo n’abana.

Polisi yabigejeje ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali…

Taarifa yabajije umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police( ACP) Boniface Rutikanga icyo avuga ku byo aba baturage bavuga, asobanura ko ‘koko’ hari aho amabara y’izo nzira atagaragara neza, ariko ko ikibazo ‘cyagejejwe mu Mujyi wa Kigali.’

Ati: “ Ikibazo cyagejejwe mu mujyi wa Kigali, kandi nzi ko haricyo barimo kugikoraho. Ku busobanuro burambuye bwaho babigejeje mwababaza…”

Polisi y’u Rwanda isaba abakoresha umuhanda kujya bihanganirana kandi bakirinda icyabahutaza

Ku rundi ruhande, Polisi isaba abakoresha umuhanda bose kubahiriza amategeko n’amabwiriza awugenga, bakajya bigengesera bagashishoza mu gihe cyose bari kuwukoresha.

By’umwihariko, ACP Rutikanga asaba abagenda n’amaguru muri kaburimbo kumva ko nabo umutekano wo mu muhanda ubareba kandi bagomba kugira uruhare mu kwirinda icyabahungabanya, bakamenya igihe ‘nyacyo’ cyo kuwambuka n’uburyo bwiza bwo kubikora.

Ubwo twatangazaga iyi nkuru, Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali ufite mu nshingano iby’iki kibazo  witwa Asaba Katabarwa Emmanuel  yari ataragira icyo adutangariza ku byifuzo by’abatuye Umujyi wa Kigali bakoresha iyo mihanda.

Asaba Katabarwa Emmanuel
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version