Amerika Iri Gukora Bombe Irusha Ubukana Iyatewe Hiroshima Inshuro 24

Minisiteri y’ingabo z’Amerika yatangaje ko iki gihugu kiri gukora bombe atomique bise B61-13 ifite ubukana bukubye inshuro 24 iyo Amerika yarashe mu Buyapani i Hiroshima mu ntambara ya kabiri y’isi.

Abanyamerika bahize uyu muhigo nyuma y’uko Ubushinwa nabwo butangaje ko bitarenze umwaka wa 2030 buzaba bufite intwaro za kirimbuzi zigera cyangwa zirenga 1000.

Mu gihe Amerika izaba iri gukora iyi bombe, ku rundi ruhande izaba iri gukora n’indege ikomeye cyane bise B.21 ifite agaciro ka miliyoni $692.

Abanyamerika bavuga ko bari gukora iriya bombe mu rwego rwo gukomeza kuza imbere u gisirikare gitinyitse ku isi.

Abahanga bavuga ko gukora bombe nk’iriya biba bigamije kwereka abo muhanganye mu bya gisirikare ko badakwiye kugukinisha na gato.

Kubera ko izi bombe ziba zifite ubushobozi bwo gusenya umubumbe wose w’isi, hari abibaza icyo abazikora bumva bazungukira mu kuzitera!

Bombe Abanyamerika bari gukora izaba ipima kilotoni 360 mu gihe iyatewe muri Hiroshima yari ifite kilotoni 15.

Ni Bombe yahitanye abantu babarirwa mu bihumbi byinshi kandi mu kanya gato, icyo gihe hakaba hari taliki 06, Kanama, 1945.

Bidatinze ni ukuvuga nyuma y’iminsi itatu, indi bombe ifite kiloton 25 yatewe i Nagasaki nayo ihitana ibihumbi by’abantu mu gihe gito cyane.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zitunze intwaro 3,700 za kirimbuzi, muri zo izigera ku 1,419 zikaba zarateguwe ko zishobora kurekurwa igihe cyose byaba ngombwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version