Abayahudi Ku Isi Barugarijwe

Nyuma y’uko Israel itangije intambara kuri Hamas, igakoresha imbaraga bamwe bavuga ko zikabije ubwinshi, ubu hirya no hino hari bamwe barakariye Israel n’Abayahudi.

Igihugu cya mbere kidacana uwaka nabo ni Iran kuko yo isanzwe ishaka ko Israel ihanagurwa ku ikarita y’isi.

Ikindi kibyerekana ni uko mu minsi mike ishize, hari Abayahudi barurutse indege yari iguye mu gace gatuwe n’Abisilamu bo mu Burusiya, basubira yo shishi itabona kubera ikivunge cy’abashakaga kubagirira nabi.

Abo Bayahudi barimo abana, abagabo n’abagore bari baje mu biruhuko cyangwa gusura inshuti zabo.

- Advertisement -

Nyuma yo kubona ko Abayahudi bugarijwe cyane cyane mu Burayi, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yaraye akoranyije Inama idasanzwe y’Abaminiisitiri ngo bige uko Abayahudi batuye Ubwongereza barindwa.

Ni inama y’umutekano bita ‘Cobra.’

Rishi Sunak yabwiye abapolisi ndetse n’abagize urwego rw’uburasi imbere mu gihugu rwitwa MI5 ko bakwiye kuba maso

MailOnline ivuga ko Rishi Sunak yabwiye abapolisi ndetse n’abagize urwego rw’uburasi imbere mu gihugu rwitwa MI5 ko bakwiye kuba maso, bagatangira gukora imyitozo y’uburyo bazaburizamo igitero cy’iterabwoba ku bikorwa remezo by’Abayahudi nk’amasinagogi cyangwa ku miryango y’Abayahudi nyirizina.

Sunak avuga ko ari ngombwa gutegura guhangana n’abantu bashyigikiye Hamas bashobora kugaba ibitero ku nyungu za Israel, bakabikora bihimura ku ntambara iri kurwana na Hamas muri Gaza.

Ibi kandi bivuzwe mu gihe hari imyigaragambyo ikomeye iri kubera hirya no hino mu Bwongereza ishyigikiye Palestine.

Mu bigaragambya, harimo n’abavuga ko bikwiye ko Israel isibwa ku ikarita y’isi, kandi ngo ibi biteje inkeke mu Bwongereza n’ahandi mu Burayi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version