Abatuye Leta Zunze Ubumwe Z’Abarabu Bakomeje Kwishimira Imbuto Zituruka Mu Rwanda

Kuri icyi Cyumweru tariki 10, Mutarama, 2021 nibwo imbuto ziturutse mu Rwanda zagejejwe mu iguriro ryitwa Carrefour riri mu isoko rya kijyambere rinini cyane riri i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu. Kuzakira byitabiriwe na Ambasaderi Emmanuel Hategeka uhagarariye u Rwanda muri kiriya gihugu.

Imbuto zakiriwe kuri iki Cyumweru ku nshuro ya mbere zirimo avoka n’amatunda.

MAF Carrefour ni Sosiyete y’ubucuruzi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ifite amashami atandukanye hirya no hino ku isi.

Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, iriya sosiyete yagiranye amasezerano y’ubucuruzi n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi, NAEB.

- Kwmamaza -

NAEB yiyemeje kuzajya yohereza yo imboga n’imbuto nk’uko ibyohereza n’ahandi.

Ni ubwa mbere NAEB yari yoherereje kiriya kigo ziriya mbuto.

Mu gikorwa cyo kwishimira ko ziriya mbuto zigeze muri kiriya gihugu, hari Ambasaderi w’u Rwanda Bwana  Emmanuel Hategeka umujyanama we Edouard Bizumuremyi n’abandi bayobozi muri MAF Carrefour UAE.

Amb Emmanuel Hategeka yashimye ubuyobozi bwa MAF Carrefour kuko bwemeye kwakira imbuto ziturutse mu Rwanda kandi avuga ko byerekana ko bazakorana n’u Rwanda neza mu rwego rw’ubuhinzi.

Yashimye ko buri ruhande ruri gukurikiza amasezerano rwasinye mu Ugushyingo, 2020 yerekeye ubucuruzi mu bw’imboga n’imbuto muri kiriya gihugu.

Yagize ati: “  Ubu bufatanye burashishikaje kandi bufitiye akamaro buri ruhande, haba abahinzi b’Abanyarwanda, haba ibigo by’indege zizana uyu musaruro n’ibiwakira ndetse n’abaturage b’iki gihugu bafungura izi mbuto.”

Yasezeranyije abamwumvaga ko u Rwanda ruzongera ubwinshi n’ubwiza bw’imbuto rwohereza mu muhanga by’umwihariko muri kiriya gihugu.

Umuyobozi wa NAEB Bwana Claude Bizimana nawe yasezeranyije abo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ko u Rwanda rutazatezuka ku ntego yo koherereza amahanga imbuto n’imboga bimeze neza kandi mu buryo budahindagurika.

Ikigo MAF Carrefour gikorera mu bihugu 30 biri muri Aziya y’Uburasirazuba bwo Hagati, muri Afurika n’ahandi.

U Rwanda ruzajya rwoherezayo amatunda, imineke, avoka na pomme.

MAF Carrefour ifite amaduka 320 ku isi hose, kandi buri munsi iha serivisi abantu 750 000 ku isi.

Ambasade y’u Rwanda muri kiriya gihugu iba Abu Dhabi ariko uriya muhango wabereye i Dubai.

Amb Emmanuel Hategeka niwe uhagarariya u Rwanda muri kiriya gihugu cy’Abarabu
Ahagararanye n’abayobozi ba ririya duka mpuzamahanga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version