WHO Igiye Gukorana N’u Bushinwa Mu Kumenya Inkomoko Ya COVID-19, Ibizavamo Biribazwaho

Ni ikibazo buri wese yakwibaza aramutse yibutse ko COVID-19 yatangiriye mu Bushinwa mu mpera za 2019, Umunyamabanga wa World Health Organization Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus agashinjwa na USA ko yaba akingira ikibaba u Bushinwa kuri kiriya kibazo!

Biteganyijwe ko abahanga ba WHO bazagera i Beijing tariki 14, Mutarama, 2021 kugira ngo bakorane na bagenzi babo bo mu Bushinwa guperereza kugira ngo hamenyekane inkomoka ya coronavirus yiswe COVID-19.

Aha tuributsa abasomyi ko hari andi moko ya coronavirus atari COVID-19 kuko iri ari izina bayise rivuga mu magambo arambuye coronavirus disease 2019.

Byari bitaganyijwe ko abagize itsinda ry’impuguke za WHO bazagera i Beijing mu ntangiriro za Mutarama, 2021 ariko baza gutinzwa n’abategetsi b’i Beijing babasabye kuba baretse kuko ‘hari ibitari byatunganywa’.

- Advertisement -

Itsinda ry’abahanga b’Abashinwa rigize icyo bise National Health Commission niryo riri gutegura uko ririya tsinda zizakora akazi karyo.

Abarigize ntibaratangaza mu buryo burambuye ibya ruriya ruzinduko, ngo rivuge uko bizakorwa n’ahazasurwa.

Ibyo bitari byatunganye nibyo umuntu yakwibaza ibyo ari byo nicyatumye bitinda gutungana.

Mu ntambara y’amagambo yakurikiye iyaduka rya COVID-19 ikaba hagati y’u Bushinwa na USA yaranzwe n’uko ubutegetsi bwa Perezida ucyuye igihe Donald Trump bwashinjaga u Bushinwa ko ari bwo bakoze iriya virus buyikoreye mu cyumba cy’ubutabire( Laboratoire Bio-Chimique) kiri i Wuhan mu Ntara ya Wubei.

Ubushinwa bwo bavugaga ko iriya virus yadutse mu bantu bariye inyama z’ibikoko bisanzwe biyifite mu mibiri yabyo.

Mu mpera z’Ukuboza, 2020 hari umwe mu bahanga mu binyabutabire ukora mu cyumba cy’ubutabire cya Wuhan wabwiye BBC ko yiteguye kuzatanga ubuhamya bw’uko iriya virus yacitse abahanga bari barayikoze bayibika muri kiriya cyumba, ibona uko ikwira mu bantu.

Prof Shi Zhengli yavuze ko amahanga agomba kumenya ukuri ku ikwirakwira ry’iriya virus yaje kuvamo icyorezo ubu kimaze kwica abantu babarirwa muri za miliyoni.

Agacurama ni kabutindi ku buzima bw’iumuntu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version