Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abatuye Mu Manegeka Y’i Kigali Baraburirwa Kuhava Inzira Zikigendwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abatuye Mu Manegeka Y’i Kigali Baraburirwa Kuhava Inzira Zikigendwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 August 2023 8:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Pudence Rubingisa uyobora Umujyi wa Kigali yavuze ko umubare w’imiryango ituye mu manegeka yo mu Mujyi wa Kigali ukiri munini kuko igera ku 3,131. Avuga ko mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abayigize, ari ngombwa ko yimuka aho hantu kuko imvura izagwa mu minsi iri imbere ishobora kuzakora ishyano.

Muri Gashyantare, 2023 Umujyi wa Kigali wabaruraga imiryango 7,361 yo mu mirenge itandukanye y’umujyi wa Kigali yari ituye mu manegeka.

Igera ku 4,230 yarimuwe.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yabwiye bagenzi bacu ba Radio/Tv 10 ati: “Ni ibihe turi gushyiramo imbaraga cyane kugira ngo twese tubyumve kimwe kuko iyo tutabiteguye neza  hari igihe umuntu yumva atunguwe cyangwa arenganye, akavuga ko iyo mvura bamubwira imaze igihe igwa kandi ko ntacyo yamutwaye…”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Rubingisa avuga ko iyo umuturage avuze atyo, ikiba gikwiye ari ukumusobanurira uko abahanga bavuga iby’imvura izagwa mu gihe kiri imbere kandi ukamuha n’ingero z’ibibi yakoze mu gihe cyahise.

Ati: “ …Tukamubwira ngo dore ibipimo kandi umuturanyi wawe yaraye imutwaye. Nyamuneka tutagira umuntu tuzatakaza muri iriya mvura. Tugerageze dufatanye.”

Ubushakashatsi buvuga ko ahantu hashobora gushyira ubuzima mu kaga ari ahafite ubuhaname bukabije burengeje 50% (hamanuka cyane) ndetse n’ahafite ubuhaname bwa 30%-50% hubatswe bidakurikije amabwiriza ajyanye n’imiterere y’aho.

Abandi basabwa kwimuka ni abatuye mu mbago z’ibishanga (mu ntera itarenga metero 20 uvuye kuri icyo gishanga) n’ahatarenga metero eshanu(5) uvuye kuri ruhurura itubakiwe neza.

Hagati aho ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hari ahantu hahoze ari amanegeka hatunganyijwe ubu hakaba nta nkeke hagiteje.

- Advertisement -

Aho harimo mu Biryogo, hakozwe imihanda,  za ruhura n’inzira z’amazi byatunganyijwe kandi hari n’ahandi hazatunganywa mu gihe kiri imbere.

Ubuyobozi buvuga ko abagomba kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bari gufashwa bagakodesherezwa inzu.

Ku rundi ruhande, buvuga ko umuntu wari usanzwe afite inzu ye mu butaka buhanamye ariko akaba ashobora kuyivugurura ikubakwa bigendanye n’imiterere y’ubutaka, uwo ashobora kubikora, hanyuma igenzura ryakwemeza ko yahatura, akahatura nta nkomyi.

Iyo ibiza bisanze abantu mu manegeka bahasiga ubuzima
TAGGED:AmanegekafeaturedIbizaImiryangoRubingisa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hadutse Ubwoko Bushya Bwa COVID-19
Next Article RDF Ntibereyeho Gushoza Intambara- Perezida Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tshisekedi Arahihibikanira Ko DRC Ijya Mu Kanama Ka UN K’Amahoro Ku Isi

Ngoma: Hibutswe Imiryango 15,593 Y’Abatutsi Yishwe Irazima Muri Jenoside 

Rihanna Yapfushije Se

Kabila Aragisha Inama Inararibonye Z’i Goma

Nick Ngendahayo Yasohoye Indirimbo Ibanziriza Igitaramo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

U Rwanda Rugiye Kubaka Uruganda Rubyaza Izuba Amashanyarazi Ya Mega Watt 30

M23 Irasaba Uburundi Gucyura Ingabo Zabwo Inzira Zikigendwa

Abajyanama B’Ubuzima Bagiye Gukoresha Ubwenge Buhangano Mu Kazi

RDB Yagize Icyo Ivuga Ku Ntambara Ya DRC

Kigali: Hagiye Gushyirwaho Ingengabihe Yo Gutwara Abagenzi

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ba Rwiyemezamirimo Bagiye Guhatanira Igihembo Cya Miliyoni $1.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Musk Yavuye Mu Nshingano Yahawe Na Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Umwanditsi Ukomeye Ngũgĩ wa Thiong’o Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Pariki Y’Akagera Yinjije Arenga Miliyari Frw 5 Mu Mwaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?