Abatuye Mu Manegeka Y’i Kigali Baraburirwa Kuhava Inzira Zikigendwa

Pudence Rubingisa uyobora Umujyi wa Kigali yavuze ko umubare w’imiryango ituye mu manegeka yo mu Mujyi wa Kigali ukiri munini kuko igera ku 3,131. Avuga ko mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abayigize, ari ngombwa ko yimuka aho hantu kuko imvura izagwa mu minsi iri imbere ishobora kuzakora ishyano.

Muri Gashyantare, 2023 Umujyi wa Kigali wabaruraga imiryango 7,361 yo mu mirenge itandukanye y’umujyi wa Kigali yari ituye mu manegeka.

Igera ku 4,230 yarimuwe.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yabwiye bagenzi bacu ba Radio/Tv 10 ati: “Ni ibihe turi gushyiramo imbaraga cyane kugira ngo twese tubyumve kimwe kuko iyo tutabiteguye neza  hari igihe umuntu yumva atunguwe cyangwa arenganye, akavuga ko iyo mvura bamubwira imaze igihe igwa kandi ko ntacyo yamutwaye…”

- Advertisement -

Rubingisa avuga ko iyo umuturage avuze atyo, ikiba gikwiye ari ukumusobanurira uko abahanga bavuga iby’imvura izagwa mu gihe kiri imbere kandi ukamuha n’ingero z’ibibi yakoze mu gihe cyahise.

Ati: “ …Tukamubwira ngo dore ibipimo kandi umuturanyi wawe yaraye imutwaye. Nyamuneka tutagira umuntu tuzatakaza muri iriya mvura. Tugerageze dufatanye.”

Ubushakashatsi buvuga ko ahantu hashobora gushyira ubuzima mu kaga ari ahafite ubuhaname bukabije burengeje 50% (hamanuka cyane) ndetse n’ahafite ubuhaname bwa 30%-50% hubatswe bidakurikije amabwiriza ajyanye n’imiterere y’aho.

Abandi basabwa kwimuka ni abatuye mu mbago z’ibishanga (mu ntera itarenga metero 20 uvuye kuri icyo gishanga) n’ahatarenga metero eshanu(5) uvuye kuri ruhurura itubakiwe neza.

Hagati aho ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hari ahantu hahoze ari amanegeka hatunganyijwe ubu hakaba nta nkeke hagiteje.

Aho harimo mu Biryogo, hakozwe imihanda,  za ruhura n’inzira z’amazi byatunganyijwe kandi hari n’ahandi hazatunganywa mu gihe kiri imbere.

Ubuyobozi buvuga ko abagomba kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bari gufashwa bagakodesherezwa inzu.

Ku rundi ruhande, buvuga ko umuntu wari usanzwe afite inzu ye mu butaka buhanamye ariko akaba ashobora kuyivugurura ikubakwa bigendanye n’imiterere y’ubutaka, uwo ashobora kubikora, hanyuma igenzura ryakwemeza ko yahatura, akahatura nta nkomyi.

Iyo ibiza bisanze abantu mu manegeka bahasiga ubuzima
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version