Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abatuye Umujyi Wa Kigali Baraburirwa…
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abatuye Umujyi Wa Kigali Baraburirwa…

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 December 2022 4:56 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali hamwe na Polisi y’u Rwanda buraburira abatuye uyu mujyi ko mu minsi mikuru abajura bashobora kuziyongera bityo ko kuba maso ari ngombwa.

Umuyobozi w’uyu mujyi witwa Pudence Rubingisa yabwiye itangazamakuru  ko kwicungira umutekano mu bihe by’iminsi mikuru ari ingenzi kuri buri muntu utuye cyangwa iminsi mikuru izasanga muri Kigali  kugira ngo hatagira umusahura cyangwa akamuhemukira mu bundi buryo.

Ikiganiro n'Abanyamakuru: Ababyeyi basabwe kudasiga abana bonyine mu ngo mu gihe bagiye mu bitaramo n'ibirori kuko nabyo bibakururira kuba bahohoterwa kuko ababyeyi babatereranye. Ikindi ni ukwicungira umutekano kuko hari abitwikira iminsi mikuru bakiba. pic.twitter.com/oMzHd14aT1

— City of Kigali (@CityofKigali) December 22, 2022

Ni kenshi mu bihe by’impera n’intangiriro z’umwaka abajura biyongera bitewe n’uko nabo baba bashaka kurya iminsi mikuru kandi nta kuya biyushye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Indi ngingo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugarukaho ni ihwitura ababyeyi ibibutsa ko gucungira abana babo umutekano ari imwe mu nshingano nkuru bafite.

Ababyeyi bo mu mujyi wa Kigali basabwe  kudasiga abana bonyine mu ngo mu gihe bagiye mu bitaramo , ibirori n’amasengesho  kuko bibashyira mu kaga ko guhohoterwa n’abantu bakuru barimo n’ababarera.

Abana kandi baba bafite ibyago by’uko batwikwa n’umuriro w’amashanyarazi uramutse wadutse nta muntu uri hafi aho ngo abatabare.

Ku byerekeye umutekano wo mu muhanda, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ACP Gerard Mpayimana yasabye abatwara ibinyabiziga n’abakoresha umuhanda bose kubahana no koroherana kugira ngo buri wese agere iwe amahoro.

ACP Gerard Mpayimana

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP) Desiré Gumira yasezeranyije abatuye Umujyi wa Kigali ko bazacungirwa umutekano nk’uko bisanzwe ariko nabo bakabigiramo uruhare.

- Advertisement -

Yibukije abategura ibitaramo, ibirori, amasengesho  n’abandi bategura ibirori mu ngo zabo kwirinda urusaku rukabije, kwirinda ubusinzi n’ibindi bishobora kubangamira abahatuye.

Umujyi wa Kigali utuwe n’abagera kuri Miliyoni imwe ariko hari n’abandi benshi bawirirwamo ariko bagataha ahandi.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP) Desiré Gumira

Bose basabwa kuba maso bakirinda uwabahungabanyiriza umutekano, ariko nabo bakirinda guhungabanya uw’abandi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buburiye abawutuye mu gihe hashize igihe gito Minisitiri w’umutekano mu gihugu witwa Alfred Gasana asabye abaturiye imipaka kuba maso kuko abanzi b’u Rwanda bashobora ‘kubiba umugono’ bakaza guhunganya igihugu.

Abanya Rubavu basabwe kuba maso, babwirwa ko umwanzi buri gihe ahora acunga ahari icyuho kugira ngo abona uko  akora ishyano.

Abanyarwanda Barasabwa Kuzizihiza Iminsi Mikuru ‘Bari Maso’

 

TAGGED:featuredGumiraKigaliMbonimanaPolisiRubingisaUmujyiUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibice Byafashwe Na M23 Bikomeje Guhabwa Abayobozi
Next Article Ibyumba Bya Mbere By’Uruganda Rukora Inkingo ‘Biri Mu Nzira’ Biza Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?