Ibarura ryakozwe hashingiwe ku banduye Malaria batuye Umujyi wa Kigali byaragaraye ko abantu 10, 399 bo mu Mirenge 15 yo mu Mujyi wa Kigali, basanzwemo Malaria.
Minisiteri y’ubuzima iherutse gutangiza uburyo bwo gushakisha abanduye iriya ndwara cyane cyane ko imaze igihe igaragara mu batuye Kigali.
Ikigo RBC gishingiye kuri Minisiteri y’ubuzima giherutse gushyira raporo kuri X igaragaza iby’iyo gahunda.
Ni gahunda ivuga ko umujyanama cyangwa umuganga agomba gusuzuma umuntu mu rugo runaka yasanganwa Malaria bikaba ngombwa no n’abandi babana nawe bayisuzumwa.
Mu minsi itatu urugo rw’umurwayi wa malaria rwarasurwaga, abarutuye bose bagapimwa, abasanzwemo iyo ndwara bagahabwa imiti kugira ngo itazabarembya.
Mu gihe cy’iminsi irindwi uhereye ubwo iki gikorwa cyatangiriye, inzego z’ubuzima zagiraga inama abagize uwo muryango zirimo gukemura ibishobora malaria muri uwo muryango.
RBC igaragaza ko kuva tariki ya 21, Mata kugeza ku ya 18, Gicurasi 2025, mu mirenge 15 mu Mujyi wa Kigali abantu 10, 399 basanzwemo Malaria.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) giherutse gutangaza ko ubwandu bushya bwa Malaria mu Rwanda cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, hari ubwandu bwa Malaria kandi buri kuzamuka mu minsi itandukanye.
Niyo mpamvu ubu hatangijwe umuti ugomba kunganira Coartem yari imaze igihe ivura iyo ndwara.
Iyo miti ni ‘dihydroartemisinin-piperaquine: DHAP’ na Pilamax, ikaba imwe mu yemewe n’Ishami rya UN ryita ku Buzima, OMS, mu kuvura malaria.
Uretse iyo miti, u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa imishinga yo kurwanya Malaria nko gutera imiti yica imibu mu nzu, gutanga inzitiramibu, ubukangurambaga bwibutsa abaturage uruhare rwabo mu kuyihashya no gukoresha utudege tutagira Abapilote mu gutera imiti yica imibu mu bishanga.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’ubuzima ( OMS) rigaragaza ko Malaria ari imwe mu ndarwa izahaza benshi mu Isi cyane cyane munsi y’Ubutayu bwa Sahala ndetse no muri Amerika y’Epfo, nko mu 2022 abantu miliyoni 249 banduye Malaria yica abarenga miliyoni eshanu.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byateye intambwe ishimishije mu kurwanya Malariya.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ya 2022/23 yerekanaga ko mu myaka itanu abarwara Malaria bavuye kuri miliyoni eshanu bagera ku bihumbi 600, abicwa nayo bagabanuka ku kigero cya 89%.
Rwiyemeje ko mu mwaka wa 2030 nta Malaria izaba ikibarizwa mu Rwanda.
Icyakora kuba hasigaye imyaka ine n’igice ngo iki gihe kigere kandi hakaba hakigaragara ubwandu bw’iyi ndwara ni ikintu kigaragaza ko hari byinshi byo gukora muri uwo mujyo.