Abatwara Abagenzi Mu Buryo Bwa Rusange Barashaka Kongera Kwandikira Perezida Kagame

Kubera kudahabwa ‘nkunganire’ bari baremerewe kugira ngo ibafashe gukomeza gukora akazi ko gutwara abantu mu buryo bwa rusange, abayobora ibigo bitwara abagenzi barashaka kongera kwandikira Perezida Paul Kagame ngo azabafashe bishyurwe kuko abashinzwe kubishyura iriya nkunganire kuko ababishinzwe babasuzuguye.

Barashaka kubikora bizeye ko bizakunda kubera ko n’ayo bahawe mbere nabwo byakozwe ari uko Umukuru w’u Rwanda abibwiwe akabitangaho umurongo.

Hagati aho, hari inama iteganyijwe  izahuza abayobora biriya bigo kugira ngo bigire hamwe ikindi bakora kugira ngo bishyurwe amafaranga bavuga ko agera kuri Miliyari 3 Frw.

Ni inama yaguye ishobora kuba bitarenze impera z’Icyumweru kizarangira taliki 12, Kamena, 2022.

- Kwmamaza -

Umuyobozi w’iri huriro witwa Eric Ruhimiriza yabwiye Taarifa ko nta ko batagize ngo baganire n’inzego za Leta bireba kugira ngo zibishyure nkunganire ziyemeje guha ibigo bitwara abagenzi mu rwego rwo kunganira abagenzi kugira ngo badahendwa n’ingendo.

Ikibazo ngo ni uko ziriya nzego ‘zatereye agati mu ryinyo.’

Ruhimiriza avuga ko kutishyurwa kwatumye hari imodoka 400 zidasubira mu muhanda, abakozi 1000 barasezererwa kuko ntacyo kubahemba mbese, mu magambo avunaguye, ibigo byarahombye!

Ibi kandi ngo bishobora kuzagira ingaruka zirimo no gutuma abashoramari bashakaga gushora mu rwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, bifata!

Ibisubizo abarebwa n’iki kibazo bahaye Taarifa usanga bidasubiza neza ikibazo kuko harimo kwitana ba mwana.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, kivuga ko ibyo kwishyura biriya bigo bitari mu nshingano zabo.

Umuyobozi w’iki kigo witwa Déo Muvunyi yaratubwiye ati: “Amafaranga twabonye ni aya Gashyantare gusa kandi rwose bazaba bayabonye bitarenze impera z’iki cyumweru.”

Iki gisubizo yagihaye ubwanditsi bwa Taarifa bwandika mu Cyongereza taliki 04, Kamena, 2022, hari ku wa Gatanu .

Icyumweru avuga ni ikizarangira taliki 12, Kamena, 2022.

Kuri iyi taliki ni bwo hazaba inama izahuza abayobora biriya bigo.

Ruhimiriza yatubwiye ko bataziga kuri kiriya kibazo gusa, ahubwo bazasuzuma no ku bindi bibazo birimo n’ibiciro biri hejuru ku ngendo.

Yolanda Makolo, Richard Tushabe nta bisubizo bafite…

Taarifa izi ko kugira ngo ariya mafaranga asohoke bisaba ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe imari ya Leta Richard Tushabe abyemeza, amafaranga agasohoka.

Mu gisubizo yaduhaye ubwo yabazwaga ikiri gukorwa kuri iyi ngingo, Tushabe yaradusubije ati: “ Wirondogora, Gusha ku ngingo…”

Yunzemo ati: “Ntabwo ndi umuvugizi wa Guverinoma, hari undi ushinzwe kuyivugira…”, ahita akupa telefoni.

Richard Tushabe akiri umuyobozi muri Rwanda Revenue Authority

Uwo  Richard Tushabe yatwibutsaga ko ashinzwe kuvugira Guverinoma y’u Rwanda ni Madamu Yolanda Makolo.

Madamu Makolo yabwiye Taarifa ko atari azi icyo kibazo, ko agiye kugikurikirana…

Abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange bo bavuga ko kuba inzego za Leta zishinzwe ikibazo cyabo zibatenguha nzitibahe ibyo ziyemeje ari ikintu kibabaje, kigaragaza ubwirasi, giteje akaga, kandi  kigaragaza no ‘kutagira icyo umuntu yitaho.’

Ku rundi ruhande, amakuru Taarifa yakuye ahantu yizeye avuga ubuyobozi bushinzwe imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, buyobowe na  Richard Tushabe bwafashe ariya mafaranga buyakoresha ibindi bintu.

Ngo habayeho kwirengagiza  agahinda k’abashoferi batagikora n’abagenzi bahagarara iminota myinshi bategereje imodoka zitakiboneka nk’uko byahoze.

Uwaduhaye amakuru  atarashatse ko tumutangaza yagize ati: “ Ikibabaje ni uko amafaranga yabo hari abayishyize ku ruhande ntibayishyura abayagenewe ahubwo bayokoresha mu bindi.”

Bigeze kwandikira Perezida Kagame bamusaba ko yabavugira

Bigeze kwandikira Perezida Kagame.

Taliki 08, Gashyantare, 2022 abayobora ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bandikiye Perezida Kagame ibaruwa bamusaba ko yabishyuriza kuko bo ntako batari baragize bikanga.

Kopi y’ibaruwa yabo ubwanditsi bwa Taarifa burayifite.

Bidatinze hari ayo bishyuwe ariko kuva icyo gihe kugeza ubu nta yandi barahabwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange Bwana Ruhimiriza avuga ko nibiba ngombwa bazongera bandikire Umukuru w’u Rwanda kuko ari we batezeho amakiriro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version