Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abatwara Amakamyo Ajya Mombasa Bahuguwe Uko Barinda Ikirere Gukomeza Gushyuha
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Abatwara Amakamyo Ajya Mombasa Bahuguwe Uko Barinda Ikirere Gukomeza Gushyuha

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 September 2022 5:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Rwanda hateraniye inama yahuje abashoferi batwara amakamyo ajya cyangwa  avana ibintu  ku cyambu cya Mombasa akoresha Umuhora wa Ruguru. Barahugurwa uko bagira uruhare mu kugabanya ibyuka bituma ikirere gishyuha.

Ubusanzwe ijanisha ryinshi ry’ibyuka bishyushya ikirere ni ibituruka mu binyabiziga harimo n’amakamyo aremereye.

Bari guhugurwa k’uburyo bwiza bwo gutwara ibinyabiziga ntibirekure ibyotsi byinshi bituma ikirere gishyuha, ubwo buryo bwitwa eco-driving.

Aya mahugurwa abashoferi barayahabwa n’ikigo gishinzwe ubuvugizi no kunganira ibyakorohereza ubucuruzi muri uyu muhora.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku munsi wa mbere abashoferi bagomba guhabwa ubumenyi mu nyigisho zisanzwe ariko ku munsi wa kabiri bakazahugurwa mu mukoro ngiro w’uburyo ibyo byakorwa, ibyo bita pratique.

Ibyo bari guhugurwamo bifasha abashoferi kumenya akamaro ko kubanza gusuzuma imodoka zabo, bakareba niba nta myotsi myinshi zisohora kubera igihe kinini ziba zimaze moteri zazo zitaziburwa ngo zozwe.

Abashoferi kandi barahugurwa uko bajya batwara imodoka mu buryo butuma feri zazo zidafatwa kenshi kuko uko imodoka ifashe feri hari imbaraga zishyushye birekura kandi izo mbaraga(energy) zijya mu kirere.

Abashoferi bo mu Rwanda kandi babwiwe ko kwirinda gucyererwa mu rugendo bifasha mu kwirinda kuzatwara imodoka huti huti, shoferi asiganwa n’igihe kuko bisaba imodoka kwiruka cyane, igakoresha lisansi nyinshi kandi byaba ngombwa ko ifata feri bikayisaba kubikorana imbaraga.

Abatwara amakamyo kandi basabwa kwirinda kujya bafata feri za hato na hato kandi ntibarekure kenshi  ibyuma bikonjesha mu byumba bicayemo kuko ibyo byuma bisohora umwuka nawo ugira uruhare mu gutuma ikirere muri rusange gishyuha.

- Advertisement -

Abashoferi kandi basabwe kujya basuzimisha ibinyabiziga byabo mu buryo buhoraho kuko bituma bihora bimeze neza ntibitakaze imbaraga ngo bitume bisohora ibyuka byanduye bihumanya ikirere.

Banagiriwe inama yo gutwara imodoka ku muvuduko wa 60 km/h kandi ibirahure bikaba bifunguye.

Izi ngamba zose iyo zifatiwe rimwe cyangwa se mu gihe cyegeranye bigira uruhare rugaragara mu kugabanya ubwinshi bw’ibyuka byoherezwa mu kirere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango w’ibihugu bikoresha umuhora wa ruguru witwa Omae Nyarandi avuga ko we n’abandi babana muri uriya muryango bizeye ko ibyo bariya bashoferi bazigira muri ariya mahugurwa bizatanga umusaruro.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’ibihugu bikoresha umuhora wa ruguru Omae Nyarandi.

Impamvu ngo ni uko ubumenyi bazakuramo ari ingirakamaro kandi ko umuntu wese usobanuriwe akamaro ko kurinda ikirere gushyuha cyane ahita yiyumvisha akamaro kabyo.

Uwavuze mu izina ry’abandi bashoferi batwara amakamyo ajya cyangwa ava muri uriya muhora, avuga ko nibakurikiza ibyo bigishijwe bizabagirira akamaro mu buryo burimo no kutabateranya na ba shebuja babakeka ko bagurishiriza lisansi mu nzira.

Yitwa Egide Murera akaba ari umuyobozi wungirije w’abashoferi b’amakamyo mu Rwanda.

Icyo ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda risaba…

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda Senior Superintendent of Police( SSP) Réné Irere yabwiye Taarifa ko  hejuru y’ibyo abashoferi basabwe kuzakurikiza kuko bikubiye mu masomo bari guhabwa, hagomba kwiyongeraho kuzirikana ko gusohora ibyuka bihumanya ikirere ari ‘ubwicamategeko.’

SSP Irere ati: “Ubutumwa natanga ni uko ibinyabiziga bigendeshwa na moteri bigomba kuba ‘badacumba umwotsi’ kuko bibangamira abakoresha umuhanda bikaba byanateza impanuka kuko byanduza ikirere ababikurikiye ntibabashe kureba neza imbere yabo.”

Senior Superintendent of Police( SSP) Rene Irere

Avuga ko ibyo kurekura ibyuka bicumba bibuzwa n’ingingo ya 86 y’iteka rya Perezida No 85/01 ryo kuwa 02/09/2002.

Yunzemo ko abashoferi bagomba guhora bazirikana kujyana ibinyabiziga byabo mu kigo gisuzuma ibinyabiziga kugira ngo bisuzumirwe igihe hirindwa ko umushoferi yazajya gusuzumisha ikinyabiziga cyararangije gutangira kurekura ibyuka kandi bitemewe.

TAGGED:AbashoferiAmakamyoUmuhora
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article EAC: Igice Cy’Afurika Kibasiwe N’Abajura Bakoresha Ikoranabuhanga
Next Article Guhabwa Serivisi Nziza Bijyane No Kunyurwa N’Ibyemezo By’Inzego-RIB Ibwira Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?