Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio aragera muri Israel mu ruzinduko rukurikira urwa Visi Perezida JD Vance, urw’intumwa ya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati Steve Witkoff n’urw’umukwe wa Trump witwa Jared Kruner.
The Jerusalem Post yatangaje ko bari muri Israel ngo baganire nayo ibikwiye gukorwa muri iki gihe Hamas isa niyateye umugongo ibigize igice cya kabiri cy’amasezerano y’amahoro yateguwe na Trump.
Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu yahuye n’abo bayobozi mu minsi ishize ndetse bahura n’abandi bayobora inzego z’umutekano n’ubutasi muri iki gihugu.
Visi Perezida wa Amerika JD Vance yabwiye ubuyobozi bwa Israel ko Trump agikomeye ku ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi we w’amahoro muri Gaza.
Kare kare mu gitondo cyo ku Cyumweru Trump yanditse kuri Truth Social ko niba Hamas ikomeje kwinangira ntikore ibyo isabwa, izarasanwa imbaraga.
Al Jazeera yanditse ko Hamas nayo ishinja Israel kudakurikiza mu buryo bwuzuye ibikubiye mu kiciro cya kabiri cy’amasezerano y’amahoro yateguwe na Trump.
Icy’ingenzi Hamas ishinja Israel kudakurikiza ni ugufungura umupaka wa Rafah uhuza Palestine na Misiri kugira ngo inkunga y’ibiribwa n’imiti ikomeze kugera muri Gaza.


