Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Abayobozi ba BBC barimo umuyobozi mukuru witwa Tim Davie n’umuyobozi w’ibiganiro witwa Deborah Turness baraye basezeye kuri BBC nyuma y’uko ikiganiro kitwa Panorama kivuzweho guhimbira Donald Trump binyuze mu guhindura imbwirwaruhame ye.

Ikinyamakuru The Telegraph giherutse gutangaza ko BBC mu mwaka wa 2021 yafashe ibika bibiri by’imbwirwaruhame za Donald Trump irabihuza mu rwego rwo kubona aho ihera ivuga ko uyu muyobozi yahamagariye abantu kwigaragambiriza mu Biro bita Capitol Hill hari muri Mutarama, 2021.

Inyandiko ya The Telegraph ivuga ko ikibabaje ari uko BBC itigeze igira icyo ikora ngo ikosore ibyo yakoze cyangwa se wenda yisegure.

Icyakora kugeza ubu Umuyobozi mukuru wa BBC avuga ko rwose agomba kwemera kwikorera uwo mugogoro akegura.

Davie: “Hari amakosa yakozwe kandi nk’umuyobozi mukuru ngomba kwemera ibyabaye nkegura.”

Icyakora ubwo umuyobozi w’ibiganiro muri BBC witwa Turness yabaye nk’ukuraho igihu ku byabaye avuga ko ‘ BBC’ itajya igira aho ibogamira mu gukora inkuru kwayo.

Ifoto: Deborah Turness

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version