Kubera ko Centrafrique ari igihugu kidakora ku nyanja, ibibazo bya Politiki biherutse kuvuka muri Cameroun, igihugu kiyifasha kubona ibicuruzwa byinshi, byatumye ibiciro ku masoko y’i Bangui n’ahandi bizamuka.
Mu gihe Radio France Internationale, RFI, ivuga ko imidugararo yakurikiye amatora ya Perezid awa Repubulika muri Cameroun ari yo yateye iryo zamuka, ku rundi ruhande, Leta yo ishinja abacuruzi kugundira ibicuruzwa kugira ngo bazabigurishe kuri menshi ibyinshi nibimara gushira ku isoko.
Leta kandi ivuga ko nubwo ari uko ibintu byifashe, iri gukora uko ishoboye ngo ibintu bisubire mu buryo.
Umwe mu bacuruzi bo mu murwa mukuru wa Centrafrique witwa Jérôme agira ati: “Ndemeza rwose ko ibiciro byazamutse cyane kubona ibyo uhaha ku giciro kidakanganye bigoye cyane. Ibiciro by’ibiribwa n’iby’ibicuruzwa bitumizwa hanze byarazamutse mu buryo bugaragara.”
Perezida w’Ihuriro riharanira uburenganzira bw’abaguzi witwa Ali Rock Bissengué asaba ubuyobozi bw’igihugu kubyinjiramo vuba, bukareba uko ibintu byajya mu buryo.
Ati: “Repubulika ya Centrafrique ni igihugu gitunzwe no gutumiza hanze ibyo gikeneye hafi ya byose. Ubu ingo zacu aho dutuye zirataka inzara. Turasaba ubuyobozi kubijyamo kugira ngo haboneke uburyo iki kibazo cyakemuka.”
Nk’uko bigenda n’ahandi, Minisiteri y’ubucuruzi ya Centrafrique niyo yinjiye mu kibazo nk’iki.
Minisitiri uyishinzwe Thierry Patrick Akoloza avuga ko abacuruzi banini ari bo babaye intandaro yo kuzamuka kw’ibiciro ku masoko kuko bahisemo kutarekura ibyo baranguye ahubwo bakabibika kugira ngo bazabirekure byahenze cyane.
Ndetse ngo bamwe bamaze kubona ko byabuze ku isoko, bazahitamo kuzamura ibiciro kuko bazi neza ko abaguzi babikeneye.
Ni ikibazo cyatumye Leta ihagurukana imbaraga zo gutegeka abacuruzi kugabanya ibiciro kandi ikareba niba nta bicuruzwa biri kugurishwa kandi bitujuje ubuziranenge.