Abayobozi Bakuru Muri COGEBANQUE Batawe Muri Yombi

Mu minsi mike ishize abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, bazindukiye mu Biro bya Banki ya COGEBANQUE bajyanywe yo no guperereza ibya ruswa no gusesagura umutungo bihavugwa.

Taarifa yamenye neza ko hari abayobozi bakuru muri iyi Banki batawe muri yombi barimo Umuyobozi mukuru ushinzwe iby’inguzanyo witwa Georges Ndizihiwe n’Umuyobozi mukuru ushinzwe iby’ubucuruzi witwa Joel Kayonga.

Bajyanywe kubazwa ibya ruswa no gusasegura umutungo babikijwe na rubanda kandi amakuru avuga ko muri iyi dosiye harimo n’umwe mu bafite imigabane minini muri iyi Banki.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr. Thierry B.Murangira yabwiye Taarifa ko bariya bantu bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa rubanda kandi ubusanzwe iyo iki cyaha gihamye ugikekwaho ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’amande atarenze miliyoni Frw 5.

- Advertisement -

Amakuru dufite avuga ko aba bagabo bombi basinyiye umwenda rwiyemezamirimo witwa David Byuzuza ungana na Miliyari Frw 4, uyu ariko ayo mafaranga ayakoresha nabi.

Uyu Byuzuza ni rwiyemezamirimo ukorera umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi ya COGEBANQUE kandi akayigiramo n’imigabane.

Iby’uko bariya bantu bafunzwe byemejwe n’Umuyobozi mukuru wa COGEBANQUE witwa  Guillaume Ngamije Habarugira.

Yabwiye Taarifa ko bariya bagabo batawe muri yombi bakaba bari gukorwaho iperereza.

Ku rundi ruhande, yatwemereye ko nawe ari kubazwa n’Ubugenzacyaha kuri kiriya kibazo, akabazwa nk’umuyobozi mukuru wa Banki ivugwamo kiriya cyaha.

Telefoni yacu yayitabye ahagana saa tatu z’ijoro akiri mu Biro, ari kuganira n’abo kiriya kibazo kireba.

Yatubwiye ko ‘nta byinshi yavuga ku idosiye iri gukorwaho iperereza’, ahubwo ko twamureka agasubira mu nama.

Twaje kumenya ko iriya nama yarangiye mu masaha akuze y’ijoro.

Share This Article
1 Comment
  • Nibyiza gutara amakuru nkaya ariko gushyushya abantu nabyo sibyo utanga amakuru y’ibice bice. Ahubwo mwakwicara mugatohoza neza ikibazo. Ubu ibyo muvuze musanze ataribyo cg bituzuye kubera kurwanira byacitse mwabigenza mute? Ko mugiye gukora nka BBC namwe vuba aha? Byashyushye muyireke cg kumvisha abantu ibyo nubundi bitabaha cg bitabafitiye umumaro rimwe na timwe mwabireka

Leave a Reply to Isma Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version