Abarenga Icya Kabiri Cy’Abatuye Zimbabwe Barashonje Cyane

Zimbabwe ni cyo gihugu cyazahajwe n’ingaruka za El Nino zabiteye kwadukamo uruzuba rwatumye haduka amapfa ubu inzara ikaba inuma.

Iyo nzara yageze ku baturage barenga kimwe cya kabiri cy’abaturage b’iki gihugu.

El Nino ni imikorere kamere y’uburyo inyanja zibika ubushyuhe bukazateza imiyaga ifite ibicu by’amoko atandukanye biteza imvura mu bice bimwe, bigateza amapfa ahandi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga abenshi mu batuye icyaro cya Zimbabwe barumbije kubera uruzuba rwabaye rurerure.

Abaturage miliyoni 6 bo mu cyaro barashonje n’aho abagera kuri miliyoni 1.7 bo mu mujyi nabo barashonje.

Ibi ni ibitangazwa n’Ikigo Zimbabwe Livelihoods Assessment Committee (Zimlac).

Ibindi bihugu byo mu Karere Zimbabwe iherereyemo byagizweho ingaruka na El Nino ni Afurika y’Epfo, Zambia na Malawi.

Ni amapfa akomeye cyane kandi yaherukaga muri Zimbabwe mu myaka 40 ishize.

Imibare iherutse kugezwa ku Nama y’Abaminisitiri muri Guverinoma ya Zimbabwe yerekanaga ko umusaruro w’ubuhinzi wagabanutse ku kigero cya  77 %.

Abacuruzi b’ingano muri iki gihugu bavuga ko bateganya kuzatumiza toni miliyoni 1.4 z’iki kinyampeke kugira ngo bagaburire abaturage.

Bavuga ko bazatumiza impeke muri Brazil.

Zimbabwe imaze igihe isaba amahanga ko yayifasha kubona Miliyari $ 2.

Guhera mu mwaka wa 2000 Zimbabwe yatangiye kubura ibiribwa bihagije nyuma y’uko Robert Mugabe akoze impinduka mu by’ubutaka, abari abahinzi ba kizungu bakamburwa ubutaka bweraga ibigori byinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version