Musanze: Abize ‘Ubugenzacyaha Bw’Ibanze’ Bahawe Impamyabumenyi

Mu Karere ka Musanze ahari ikigo cya Polisi giha amasomo abakora mu rwego rw’ubugenzacyaha no gukusanya ibimenyetso bigamije gutanga uburabera( RIB na Polisi), kuri uyu wa Kabiri habaye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 135 bari bamaze amezi arindwi biga uko ubugenzacyaha bw’ibanze bukorwa.

Umuhango wo guha aba bagenzacyaha impamyabumenyi witabiriwe na Minisitiri w’ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja ariko kumwe n’Umunyamabanga mukuru wa RIB (Rtd) Col Jeannot Ruhunga n’abandi banyacyubahiro.

Nyuma y’uko Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Musanze Commissioner of Police( CP) Rafiki Mujiji atanze ikaze ku bashyitsi, hakurikiyeho igikorwa cyo gusobanurira abashyitsi uko amasomo abanyeshuri bahawe yagenzwe n’uburyo bagenza icyaha  cyane cyane ibyaha by’ikoranabuhanga.

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi barangije icyiciro cy’ubugenzacyaha bw’ibanze ariko bazakomeza kwihugura mu byiciro byihariye by’ubugenzacyaha bitewe n’ubumenyi bafite kandi bumva bifuza guteza imbere.

- Advertisement -

Mu ijambo Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha( Rtd)Col Jeannot Ruhunga yibukije abarangije amahugurwa ko ibyo bize bitagomba kuba amasigarakicaro ahubwo bagakora ibyo bize.

Ati: “ Ndasaba abarangije amasomo kuri uyu munsi ko ibyo bize bagomba kubishyira mu bikorwa. Kandi nishimira ko buri cyiciro kirangije amasomo kiza cyarize kandi gikora neza kurushaho  icyakibanjirije.”

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yibukije ko ibyo bize bitagomba kuba amasigaracyicaro

Yabasezeranyije ko RIB izakomeza gukorana neza na Ishuri rya Polisi rya Musanze kandi ikaryoherereza abanyeshuri kugira ngo bakomeze bahugurwe kandi ngo bigirira akamaro Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Abagenzacyaha bahawe impamyabumenyi mu bugenzacyaha bw’ibanze kuri iyi nshuro ni abagize icyiciro cya gatanu.

Bahuguwe bagize icyiciro cya gatanu

Ubusanzwe ubugenzacyaha buba bugamije kubona, gukusanya no gusesengura ibimenyetso bifatika biherwaho hakorwa dosiye ivuga ko runaka ukekwaho icyaha runaka hari impamvu zumvikana zigomba gutuma igezwa mu bushinjacyaha runaka agakurikiranwa.

Inshingano eshatu z’Urwego rw’Ubugenzacyaha ni ugutahura ibyaha, gukumira ko ibyaha bikorwa, ariko byakorwa abakozi b’uru rwego bakabigenza.

Kubigenza niwo mwihariko wa RIB nk’Urwego rwashyizweho n’Itegeko N° 12/2017  ryo kuwa 07/04/2017 nk’uko byasohotse mu Igazeti ya Leta yasohotse Taliki 20/04/2017.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version