Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abayobozi Bakuru Muri FERWACY Bari Gukirikiranwa Na RIB
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Abayobozi Bakuru Muri FERWACY Bari Gukirikiranwa Na RIB

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 August 2023 11:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubugenzacyaha, RIB, bwataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, Munyankindi Benoît. Hari n’amakuru avuga ko muyobozi w’iri shyirahamwe, Murenzi Abdallah nawe akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku gutonesha.

Munyankindi yatawe muri yombi taliki 21, Kamena, 2023, akurikiranyweho gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Murenzi Abdallah we amakuru avuga ko akurikiranywe adafunzwe ku cyaha cyo kuba icyitso ku byaha byakozwe na Munyankindi.

Ku byerekeye uko biriya byaha byakozwe, Ubugenzacyaha bwirinze kugira ikintu bubitangaza ho kuko ‘bikiri mu iperereza’.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Amadosiye yabo ari gutunganywa ngo agezwe mu bushinjacyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , Dr. Thierry B.Murangira avuga ko icyaha baregwa gihanwa n’itegeko ryo kurwanya ruswa kandi ko uwo gihamye ashobora gufungwa imyaka itanu ariko itarenze irindwi n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko zitarenze miliyoni 2 Frw.

Munyankindi afungiye kuri Station ya RIB ku Kimihurura.

Amakuru avuga ko intandaro y’ikurikiranwa rya Munyankindi ari uko mu minsi yatambutse, yasabiye umugore we Visa yo kujya muri Ecosse, amushyira kuri lisiti y’abagomba guherekeza Ikipe y’Igihugu yari igiye gusiganwa mu gihe nta nshingano yari afite muri iryo tsinda.

Ibi byaje kumenyekana muri Kanama, ubwo abakinnyi bari munsi y’imyaka 19 b’Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo gusiganwa ku magare bari bari  i Glasgow muri Ecosse bitabiriye Shampiyona y’Isi bahuriragayo inzara.

- Advertisement -

Aba bakinnyi bageze i Londres basanga indege yari kubajyana i Glasgow saa Mbili n’iminota 20 z’umugoroba yakuwe ku murongo, biba ngombwa ko bahava n’imodoka saa Yine z’ijoro, bakora urugendo rw’amasaha arindwi kandi babiri muri bo bafite isiganwa bukeye bw’aho.

Byatumye abantu bibaza impamvu abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bahura n’ibyo bizazane bakanabura ubitaho.

Ibyo bibazo byakanguye abantu bangira kugenzura urutonde rw’abari baje muri iryo rushanwa biza kugaragaraho izina: Uwineza Providence kandi adakora murI FERWACY.

Ni umugore wa Munyankindi.

Munyankindi asanzwe ari Umuyobozi wa Benediction Excel Energy Team, imwe mu makipe asiganwa ku magare mu Rwanda.

TAGGED:AmagarefeaturedFERWACYIkipeMurenziUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwinjiye Mu Kibazo Cy’Umuturage Warwo Wiciwe Muri Kenya
Next Article Mu Rwanda Hagiye Kwaduka Amagare Akoresha Amashanyarazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?