Abayobozi Hafi 500 Bahaniwe Kurenga Ku Mabwiriza Yo Kurwanya COVID

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko hari abayobozi 497 bamaze guhanirwa kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, barimo n’abagiye bakurwa mu nshingano.

Gatabazi yabitangaje kuri uyu wa Kane, ubwo yagarukaga ku mabwiriza avuguriye y’inama y’abaminisitiri, yatangiye kubahirizwa mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda.

Yavuze ko mu bakomeje guha icyuho ikwirakwira rya COVID-19 harimo abitwikira ko nta we ubareba bakajya mu tubari kandi tutemewe. Yavuze ko abazajya bafatwa bazahanwa, n’abayobozi babakingira ikibaba bakabibazwa.

Ati “Kugeza kuri uyu munsi tumaze guhana abakuru b’imidudugu 308, bavanwa ku nshingano. Tumaze guhana abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Tugali, bo mu Karere, bo mu Mirenge, bose hamwe uteranyije ni abantu bagera hafi kuri 497, kandi tuzakomeza tunabahane.”

Mu bayobozi bafashwe uretse abo 308 bo mu midugudu, harimo 97 bo mu karere, 52 bo mu zindi nzego, abarimu 36 na bane bo mu rwego rw’urubyiruko rw’abakorerabushake.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko buri muyobozi uzarenga ku mabwiriza azabihanirwa. Gusa ngo ikigamijwe si uguhana, ni ukurengera ubuzima bw’abaturage.

Yasabye abaturage guhindura imyumvire, kuko hari n’aho byagaragaye ko bagiye bahohotera abayobozi mu gihe bakurikiranaga ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19.

Hamaze kugaragara 166, Gasabo ni yo iri imbere n’abayobozi 31 bahohotewe, Ruhango ni 21 naho Musanze ni 19.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko abarenga ku mabwiriza bakajya muri utwo tubari barimo gushyira mu kaga imiryango yabo. Yatanze urugero rw’urugo bigeze kugeramo bagasanga umugore n’abana batanu bose baranduye.

Yakomeje ati “Turongera kwibutsa abaturage ko hari ukwirinda bisanzwe, gukaraba intoki, gukoreha imiti isukura intoki, gukaraba ukoresheje amazi meza, hari ibyo twamenyereye byo kwambara agapfukamunwa kandi neza, gapfutse umunwa n’amazuru, hari ibi dusobanurira abantu byo guhana intera, ariko no kutajya aho hantu hari ibyago byinshi byatuma ushobora kwandura.”

Yavuze ko nubwo muri ibi bihe resitora zemerewe kwakira abantu, zishishikarizwa gukorera hanze. Mu gihe mu nzu zizaba zakira 30% by’ubushobozi zifite bwo kwakira abantu, hanze zizajya zakira 50%.

Yavuze ko n’abakora ubukwe bashishikarizwa kujya babukorera hanze, nk’uburyo bwagabanya ibyago byo kwanduzanya, kurusha ahantu hafunganye.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko amabwiriza ya leta yorohejwe kugira ngo ubukungu bukomeze, bityo abantu bakwiye kurushaho kwitwararika kuko hari abantu benshi bamaze igihe badakora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version