Abatarikingije COVID-19 Bashobora Kuzakumirwa Henshi Muri Kigali

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko hari abantu batarimo kwikingiza COVID-19 kandi bafite amahirwe yo kubikora, aca amarenga ko mu minsi iri imbere hari ahantu henshi batazaba bemerewe kujya.

Yavuze ko u Rwanda rurimo kubona inkingo nyinshi za Pfizer hafi buri cyumweru, ndetse mu minsi iri imbere ruzakira izisaga 200,000 za Sinopharm, urukingo rukorerwa mu Bushinwa.

Muri iki gihe ngo harimo gukingirwa abantu barengeje imyaka 40 n’abandi bakora imirimo ituma bahura n’abantu benshi haherewe mu Mujyi wa Kigali, ndetse no mu ntara birakorwa nubwo bitari ku rwego nk’urwo mu mujyi.

Minisitiri Ngamije yaburiye abantu batarimo kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kwikingiza.

Yagize ati “Hari abakozi usanga bavuga bati ‘nzaba njyayo ejo’, ugasanga umukoresha na we ntabishyizemo ingufu, ariko ikigaragara ni uko igihe kizagera tujye twibutsa abantu tuti ‘ariko wari ukwiriye kuza hano hantu warakingiwe, kuko kuza utarakingiwe twaraguhaye amahirwe yo gukingirwa, uri kuza guteza ibyago bagenzi bawe ahangaha.”

“Abantu rero begutegereza uwo munsi tuzashyiraho iryo tangazo ko nta we ujya ku kazi, nta we ujya ku isoko atagaragaje ko yakingiwe, kuko amahirwe yo gukingirwa muri Kigali arahari, n’ahandi kandi niho bigana, mu turere bekugira ngo bazacikanwa. Inkingo turi kuzishaka kandi zizaboneka, hose tuzahagera duhereye ahantu hakunda kugaragara ubwandu.”

Si ibyo mu Rwanda gusa. Mu bihugu byinshi abantu bakingiwe COVID-19 ntabwo barimo guhabwa ubwisanzure bungana n’ubw’abatarakingirwa, haba mu ngendo zijya mu mahanga, mu mashuri, kwitabira ibikorwa bihuza abantu benshi, kujya mu tubari n’ibindi.

Kugeza kuri uyu wa Gatatu abaturarwanda bamaze gukingirwa bari ibihumbi 729, barimo abantu ibihumbi 48 bakingiwe kuri uyu wa Gatatu.

Intego ni ugukingira hejuru ya 60 ku ijana by’abaturarwanda mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version