Islamic State Yikomye U Rwanda

Hari video iherutse gutangazwa n’abashyigikiye umutwe wiyita ‘Leta ya Kiyisilamu’ (Islamic State) yamagana u Rwanda nyuma y’uko rubohoye Umujyi wa Mocímboa da Praia wo muri Mozambique wari warabaye ikicaro cy’abarwanyi ba IS Mozambique.

Abasohoye iriya video igacishwa ku rubuga rwa Interineti rwa Telegram bavuga ko bafata u Rwanda ‘nk’igihugu cy’umwanzi cy’Abakirisitu kirimo guhohotera abaturage b’Abayisilamu.’

Umutwe wa IS uherutse gutunga agatoki u Rwanda muri nimero iherutse y’ikinyamakuru cyawo gisohoka buri cyumweru mu rwego rwo kwamagana muri rusange ingamba z’ibihugu bya Afurika byo kunesha uyu mutwe uvuga ko urwana intambara ntagatifu ya Jihad, cyane cyane muri Mozambique.

Ni video yatangajwe tariki 11, Kanama, 2021, itangazwa mu kinyamakuru kitwa Nashir al Kabar News, BBC ikemeza ko iki kinyamakuru gisanzwe gicishwaho imvugo y’icengezamatwara( propaganda) ya Islamic State.

- Kwmamaza -

Ishami rya BBC ryandika mu Kinyarwanda rivuga ko irindi shami ryayo rwitwa BBC Monitoring ryakurikiranye inyandiko zo kuri interineti zirwanya u Rwanda z’ibitangazamakuru bimwe bishyigikiye umutwe wa IS birimo Hadm al-Aswar, al-Battar, al-Adiyat, al-Dir al-Sunni, al-Murhafat na Talae al-Ansar.

Bwa butumwa twavuze haruguru bwibasira u Rwanda hari aho bugira buti: “O Bakirisitu b’u Rwanda, ibikorwa by’urugomo byanyu ku Bayisilamu b’inzirakarengane n’ibyo bituma Abayisilamu babarwanya.”

N’ubwo ubu butumwa buvuga ibi, ariko nta hantu hagaragaza mu buryo butaziguye ko hari aho u Rwanda rwaba rwarishe Abayisilamu bo muri Mozambique.

Ya video twavuze haruguru, nta tariki y’igihe yafatiweho igaragara ndetse n’ahantu yafatiwe ntihatangazwa.

Ese birashoboka ko IS yakwihimura ku Rwanda?

Taarifa ishingiye ku mateka yo mu myaka micye ishize, ibona ko bishoboka ko inzego z’umutekano zitabaye maso, Islamic State ishobora kwihimura ku Rwanda.

Mu mwaka wa 2017 mu rukiko rukuru rw’Umujyi wa Kigali habereye urubanza rw’abaregwaga n’Ubushinjacyaha icyaha cy’iterabwoba.

Mu Rwanda higeze gufatirwa abantu bavugwaga gushaka gukorana na Islamic State

Hari hashize igihe kirenga n’umwaka batawe muri yombi.

Icyo gihe urubanza rwabereye mu muhezo.

Byari byasabwe n’Ubushinjacyaha bwashimangiraga ko bimwe mu bivugirwa mu rukiko bishobora kugira ingaruka  ku mutekano w’igihugu.

Ubushinjacyaha bwemezaga ko bufite ibimenyetso byerekana ko abo burega bari mu mugambi wo ‘kwitabira urugamba rw’imitwe y’iterabwoba.’

Ndetse ngo hari n’abafatiwe ku kibuga cy’indege aho bari batangiriye urugendo ruberekeza mu bihugu bya Siriya na Iraki.

Icyo gihe ibi bihugu nibyo byari indiri ya Islamic State, muri iki gihe ikaba ivugwaho kwimurira ibirindiro muri Mozambique ndetse  hari n’amakuru avuga ko ishaka no kubishinga muri Congo-Kinshasa.

Icyo gihe abantu 41 b’Abisilamu nibo batangiye kuburanishwa, ariko abandi batatu bareganwaga nabo bo, urukiko rwanzuye ko bazaburanishwa n’inkiko zihariye ziburanisha abana.

Ibi birerekana ko bishoboka ko Islamic State ibonye uburyo, yakwihimura ku Rwanda.

Uko Islamic State Ikora:

Abarwanyi ba Islamic State bizeza abatuye uduce bafashe ko bazabarindira umutekano kandi bakabaha serivisi Leta ‘itabahaye.’

Buvuze ko abatuye ibice yigaruriye bahitamo kuyoborwa na Islamic State aho kuyoborwa na Leta ibarenganya.

Bumva ko abayobozi ba Islamic State ari abacunguzi, aho kuba abakora iterabwoba.

Uyu mutwe uri kwagukira muri Afurika

Umuhanga witwa Vincent Foucher ukora mu kigo International Crisis Group aherutse kuvuga ko ISIS niramuka ishinze imizi muri Afurika bizayorohera gukwira henshi kubera ko imibereho y’abatuye Afurika idakeneye ibya mirenge ngo ihinduke.

Ngo kubaha bike bitabahenze kandi bagasora make byakururira abaturage kuyoboka Islamic ari benshi.

Foucher avuga ko kuba Islamic State ifite ubuso bunini iyobora mu bihugu bimwe by’Afurika ari akarusho kuri yo kuko biyifasha kubona aho yisuganyiriza.

Urugero rw’imikorere y’uyu mutwe ni uko mu mezi macye ashize abarwanyi ba Islamic State muri Nigeria bashyiriyeho abarozi bo muri kiriya gihugu urwuri, barekura imfungwa zari zifungiye muri gereza zo mu gace bigaruriye.

Ikindi ni uko bashyizeho ‘umusoro ugomba gutangwa n’abifite gusa’.

Umushakashatsi ukorera ikigo kitwa Policy Center for The New South gikorera muri Maroc witwa Rida Lyammouri avuga ko muri iki gihe ISIS ihagaze neza muri Afurika kurusha ikindi gihe.

Ati: “ Buhoro buhoro ISIS yashoboye gucengera igera mu baturage bari bakeneye uwabahoza amarira batewe n’uko Guverinoma zabo zabatereranye.”

Muri rusange, iturufu uyu mutwe ukoresha ni ukumvisha abatuye aho wigeruriye ko wazanywe no kubakura ku ngoyi bashyizweho na za Leta kandi ukabaha umurongo ugororotse bagenderaho, nta kaduruvayo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version