Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubufaransa ishinzwe Uburayi n’ububanyi n’amahanga akaba ashinzwe imikorere y’Umuryango w’Abibumbye witwa Frédéric Jung yakiriwe n’abayobozi ba DRC baganira ku mikorere ivuguruye y’abagize MONUSCO.
Abayobozi bamwakiriye ni Visi Minisitiri w’Intebe agashingwa ubutegetsi bw’igihugu, umutekano n’imibanire ndangamuco witwa Jacquemain Shabani Lukoo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Thérèse Kayikwamba Wagner.
Frédéric Jung yazanye na Rémi Maréchaux uhagarariye Ubufaransa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Ibiganiro byabo byatinze ku ivugururwa ry’ inshingano za MONUSCO ndetse n’ibyo Guverinoma ya DRC yiteze ku bagize ubwo butumwa.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya DRC yatangarije kuri X/Twitter iti: ” Mu gihe Uburasirazuba bwa DRC bwibasiwe n’umutekano muke, bigatuma abahatuye badatekana, ni ngombwa ko habaho kuvugurura ubutumwa bwa MONUSCO.”
Frédéric Jung asanga iryo vugurura rizaba ingirakamaro.
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi gaherutse kongerera MONUSCO indi manda, ubusanzwe ikaba yari burangirane n’itariki 20, Ukuboza, 2025.
Uko u Rwanda rubona MONUSCO…
Mu bihe bitandukanye, abayobozi bakuru b’u Rwanda bavuze ko iyo ubirebye usanga MONUSCO itarageze kucyayizanye muri DRC.
Mu gihe gito gishize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga warwo Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba hari abasirikare ba MONUSCO bagaragaye batoza ingabo za DRC kurwanisha intwaro ziremereye ari ikintu kidakwiye.
Yatangarije kuri X ko gufasha ingabo zikorana na FDLR , umutwe urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 n’abafite ingengabitekerezo yayo, ari ibintu bitari bikwiye.
Hari amashusho aherutse kugaragara kuri X abasirikare ba MONUSCO bari kwigisha aba DRC gukoresha drones no guha ubutabazi abakomerekeye ku rugamba.
Na mbere y’uko abadipolomate b’Ubufaransa bahura n’aba DRC, Perezida wabwo Emmanuel Macron yatumije Inama na Nduhungirehe yitabiriye yavugaga ku ikusanya n’itangwa rya Miliyari 1.5 y’amafaranga y’Uburayi yazakoreshwa mu guha ubutabazi abahunze intambara mu Burasirazuba bwa DRC.
Macron yanatanze igitekerezo cy’uko ikibuga cy’indege cya Goma cyafungurwa, indege zizanye iyo nkunga zikabona aho zigwa.
U Rwanda rwo rusanga ibyo ari ibyo kwitonderwa ariko rugashyigikira umuhati watuma abahunze iriya ntambara barimo n’abo rwahaye ubuhungiro bose bataha.


