Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Abayobozi b’ibihugu bikomeye mu Burayi bageze i Washington k’ubutumire bwa Perezida Trump ngo ababwire mu magambo arambuye ibyo yemeranyijeho na Vladmir Putin mu nama bagiranye mu mpera w’Icyumweru gishize.

Ku wa Gatanu  Tariki 15, Kanama, 2025 nibwo bombi bahuriye muri Leta ya Alaska mu Mujyi wa Anchorage baganirira mu muhezo mu gihe cy’amasaha atatu.

Mu nama Trump azagirana n’abayobozi bo mu bihugu by’Uburayi hazaba hari na Volodymyr Zelensky Perezida wa Ukraine kandi yaba BBC yaba The New York Times cyangwa Politico byose byemeza ko ari we ibiganiro bizatindaho.

Amakuru avuga ko Perezida wa Amerika yamaze gutanga umurongo ko Ukraine igomba kuzibukira ibyo gushaka kujya muri OTAN kandi iby’uko yasubirana Intara ya Crimea ikabyibagirwa.

Kugeza ubu abayobozi b’ibihugu bikomeye mu Burayi barimo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron,  Sir Keir Starmer Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Chancellor w’Ubudage Friedrich Merz n’Umunyamabanga Mukuru w’Ubumwe bw’Uburayi Ursula Gertrud von der Leyen bamaze kugera muri Amerika.

Abandi ni Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani Giorgia Meloni, Perezida wa Finland Alexander Stubb n’abayobozi bakuru ba OTAN.

Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani Meloni avuga ko we n’abandi Banyaburayi bashyigikiye Ukraine gusa akemeza ko banashyigikiye umuhati wa Amerika mu buhuza ikora.

Kuba Putin yarabanje kuganira na Putin nta Munyaburayi uhari cyangwa Umunya Ukraine bigaragara nk’ikimenyetso cy’uko intambara iri hariya abagomba kuyiganiraho b’ibanze ari nabo bayirwana mu by’ukuri n’ubwo atari bo ihitana ni Amerika n’Uburusiya.

Ikibabaje, nk’uko bamwe babivuga, ni uko abenshi babigwamo ari Abanya Ukraine kandi nta Munyamerika wabiguyemo ahubwo Amerika yo yahaye Ukraine intwaro zifite agaciro kanini mu  madolari igomba kwishyura.

Hagati aho kandi Uburusiya bwamaze kwigarurira ibice bingana na 25% by’ubuso bwose bwa Ukraine, ubuso buje bwiyongera kuri Crimea yafashwe mu mwaka wa 2014.

Tariki 22, Gashyantare, 2022 nibwo ingabo 100,000 z’Uburusiya zatangije intambara muri Ukraine.

Amakuru yavugaga ko Putin yabikoze ngo aburizemo umugambi Ukraine yari ifite wo kujya muri OTAN, ikintu cyari bwugarize umutekano w’Uburusiya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version