Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Guhera mu ntangiriro y’Ukwakira, 2025 ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho, Airtel Rwanda, kiri kuyoborwa na Sujay Chakrabarti.

Ku rubuga rwa X/Twitter rw’iki kigo handitseho ko ubu kigiye gukomeza umujyo wo guteza imbere no kuvugurura serivisi gitanga mu rwego rwo kuba hafi abakiliya bacyo.

Haranditse hati: “Ubu tugiye kuzamura urwego, ibintu tubishyire hejuru cyane mu rwego rwo guha abakiliya bacu serivisi nziza.”

Iki kigo kandi kivuga ko n’abakozi bacyo bazarushaho gukorana neza n’ubuyobozi bwacyo.

Sujay ni umuhanga wize muri Kaminuza ya University of California muri Amerika akaba amaze imyaka 25 y’ubunararibonye mu bucuruzi no guhanga udushya.

Ni amakuru agaragara ku rubuga rwa LinkedIn rwa Airtel.

Asimbuye Emmanuel Hamez.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version