Abayobozi N’Inshuti Bakomeje Kunamira Dr. Paul Farmer Waguye Mu Rwanda

Abayobozi mu nzego za Leta, abaganga n’abandi bamenye ibikorwa by’Umunyamerika Dr Paul Farmer wari unafite ubwenegihugu bw’u Rwanda bakomeje gushengurwa n’urupfu rwe rwamenyekanye kuri uyu wa Mbere.

Yitabye Imana mu buryo butunguranye, asinzira ubudakanguka.

“Yazize umuvuduko ukabije w’amaraso ubwo yari asinziriye” ari mu Rwanda, nk’uko byatangajwe n’umuryango Partners in Health yagize uruhare mu gushinga.

Uwo muryango wamenyekanye mu Rwanda nk’Inshuti mu Buzima ni nawo ukomokaho Kaminuza y’i Butaro, , University of Global Health Equity, UGHE, ndetse wubatse ibitaro birimo ibivura kanseri bya Butaro hamwe n’ibya Rwinkwavu, byagize uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

- Advertisement -

Ubwo yakoreraga muri Haiti mu 1987,  Farmer yagize uruhare mu gushinga Partners in Health afatanyije na Jim Yong Kim wabaye Perezida wa Banki y’Isi mu 2012 – 2019.

Mu mwaka wa 2009 nibwo yasimbuye Kim nk’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima Mpuzamahanga (Global Health and Social Medicine) muri Harvard Medical School.

Muri uwo mwaka yagizwe Intumwa yihariye yungirije y’Umuryango w’Abibumbye, akorana bya hafi na Bill Clinton.

Uretse mu Rwanda na Haiti, Partners in Health, ifite ibikorwa muri Kazakhstan, Lesotho, Liberia, Malawi, Mexique, Peru, u Burusiya na Sierra Leone ndetse  no mu cyaro gituwe n’abaturage ba Navajo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Farmer yashyingiranywe na Didi Bertrand Farmer ukomoka muri Haiti, babyarana abana batatu Catherine, Elisabeth, na Sebastian.

Abayobozi barimo Perezida Paul Kagame bababajwe  n’urupfu rwe.

Yavuze ko “bigoye kubona amagambo wakoresha” mu kuvuga kuri uru rupfu, ashimangira ko igihombo asize gikomeye.

Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, hamwe n’umuryango we bavuze ko uru rupfu ari igihombo gikomeye ku isi yose.

Ati “Ariko tuzi ko roho ye izakomeza kubaho binyuze mu mirimo itangaje ya Partners In Health n’abandi bafatanyabikorwa bayo, abantu benshi yabereye urugero natwe turimo, n’umuntu wese ubayeho ubuzima bwiza kubera ukubaho n’ibikorwa bye.”

Ni mu gihe Bill Gates usanzwe ari umwe mu baterankunga ba Partners in Health binyuze muri Bill & Melinda Gates Foundation yavuze ko Dr. Farmer ari intwari ndetse ko ahora aterwa ishema no kumwita inshuti.

Yamugaragaje nk’umuntu wari ushishikajwe no kugabanya ubusumbane mu bijyanye  no kubona serivisi z’ubuzima ku isi, kandi akabiharanira.

Yakomeje ati: “Imirimo ye izakomeza binyuze muri Partners in Health, umuryango utangaje yagize uruhare mu gushinga. Ni umurage ukomeye.”

 

 

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version