Abazajya Mu Mikino Olempiki Mu Buyapani Bazajya Bakingirwa COVID-19 Mu Rwanda

Abayobozi muri Komite Olimpiki y’u Rwanda batangaje ko bemeye ko abantu bashaka kuzitabira imikino olimpiki izabera mu Buyapani mu mwaka wa 2022 bazajya bakingirirwa icyorezo COVID-19 mu Rwanda.

Qatar nayo yemeye ko abandi bantu bashaka gukingirwa mbere y’uko bitabira biriya mikino bazajya bahakingirirwa.

Bwana Théogène Uwayo ushinzwe iriya Komite yabwiye BBC ati: “Komite mpuzamahanga Olempike niba twakwemera ko abashaka kuzajya mu mikino Olimpiki izabera mu Buyapani bazajya bakingirirwa inaha natwe turabisuzuma dutabyemera. Basanze dufite ibikoresho n’abantu bakwiye, bafite ubuhanga bwo gukingira.”

Bwana Théogène Uwayo yaganiriye na BBC

Uwayo avuga ko Leta y’u Rwanda yasanze byaba ari ibintu byiza rufashije izindi federasiyo Olimpiki kubona urukingo.

- Kwmamaza -

Avuga ko Komite mpuzamahanga Olimpiki izafasha mu ishyirwa mu bikorwa by’iriya gahunda.

Ku byerekeye uko u Rwanda rwiteguye iriya mikino, Bwana Théogène Uwayo yavuze ko u Rwanda rukomeje kuyitabira kandi ngo biri kugenda neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version