U Rwanda Rutsinze Centrafrique 2-0 Ruyirusha

Umukino wa gicuti wahuje Amavubi y’u Rwanda na Le Fauves de Bangui yo muri Centrafrique urangiye u Rwanda rutsinze Centrafrique ibitego 2-0. Ni umukino byagaragaraga ko Amavubi yarushaga Les Fauves de Bangui mu buryo bugaragara.

Umukino umaze iminota mike ngo utangire, kapiteni w’Amavubi Jacques Tuyisenge yabonye amahirwe yo gutsindisha umutwe ariko biranga.

Nyuma gato umusifuzi ukomoka muri Kenya yaje guha ikipe y’u Rwanda penaliti ku ikosa ryari rikorewe Byiringiro Lague, aranayitera ariko awutera hejuru.

Ahagana mu munota wa 41 y’igice cya mbere myugariro Abdul Rwatubyaye yatsinze igitego cya mbere, igice cya mbere kiza kurangira ari uko.

- Advertisement -

Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi Amavubi afite imbaraga muri uyu mukino ndetse Kapiteni Jacques Tuyisenge ku munota wa 70 aza gutsinda igitego cya kabiri nyuma yo guhabwa umupira na  Blaise Nishimwe

Umukino wo kwishyura uzaba ku wa Mbere tariki 07, Kamena, 2021 ukazabera i Kigali.

Umutoza wa Les Fauves de Bangui yabwiye RBA ko yahuye n’ikipe ishaka gutsindira iwayo ariko ko yifuza kuzatsinda umukino uzabahuza ku wa Mbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version