Umugabo witwa Mugisha Conary ukomoka muri Uganda aherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho kwiyita ko ari Umunyarwanda kugira ngo abone uko yizerwa n’abacuruzi b’i Dubai bakamuha amafaranga ngo abashakire zahabu.
Ubugenzacyaha buvuga ko uriya mugabo yari amaze guhuguza bariya bacuruzi b’i Dubai Ibihumbi 116 $.
Conary Mugisha yavuze ko yahisemo kwiyita Umunyarwanda mu rwego rwo kubumvisha ko ibyo avuga abizi kandi ngo yabiterwaga n’uko yari azi ko abanyamahanga bazi ko mu Rwanda bakorera mu mucyo, ko butekamutwe buhaba.
Yari yarabasezeranyije ko nibamwoherereza amafaranga azabashakira zahabu, kuko n’ubundi basanzwe ari abacuruzi b’amabuye y’agaciro.
Mu rwego rwo kubemeza ko ari Umunyarwanda, Mugisha yabwiye itangazamakuru ko yasabye undi muntu witwa Frank amufasha guhimba inyandiko zerekana ko ari Umunyarwanda kuko yari yasabwe na bariya bashoramari icyamwemeza ko koko ari Umunyarwanda.
Ikindi ni uko yahimbye izina ry’ikigo cy’ubucuruzi akorera, akabikora agamije kwereka abo banyamahanga ko afite ahantu hafatika akorera, ko atari umutekamutwe.
Ati: “ Nyuma yo kubona ko mfite ibyangombwa byerekana ko mfite ikigo nkorera n’imyirondoro wanjye, bariya bakiliya[b’i Dubai] barabyizeye batangira kutwoherereza amafaranga.”
Avuga ko yafashwe ubwo hari umuntu wari uje ngo bapange ibijyanye n’ayo mafaranga ariko aza ari umuntu ufite gahunda yo kumufatisha.
Umugabo wo mu Buhinde ariko wakoreraga abashoramari bari barizeye uriya mugabo bakamuha amafaranga ye witwa Harish avuga ko ikigo akorera ari icy’umunya Suède ariko gikorera muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, i Dubai.
Avuga ko uriya mugabo wo muri Uganda yaberetse ko afite ibyangombwa byose ngo aboherereza Zahabu baramwizera bamwoherereza amafaranga ariko bategereza iyo zahabu baraheba.
Shebuja amaze kubona ko ikizere cy’uko iriya zahabu izaza cyaraje amasinde, yamwohereje mu Rwanda kureba uko byagenze no gufatanya n’ubugenzacyaha ngo bashakishe uwo muntu.
Ati: “ Narahageze nkorana n’inzego ziramfasha dufata uriya musore mureba imbere yanyu.”
Harish yavuze ko ashima ko inzego z’umutekano zihutiye gukurikirana no gufata uriya muntu wari wabatekeye umutwe.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Thierry B. Murangira yabwiye itangazamakuru ko uriya mugabo bamukurikiranyeho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukoresha inyandiko mpimbano, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo no kwiyitirira umwirondoro.
Uriya mugabo ukomoka muri Uganda yiyitaga Umunyarwanda ufite ikigo cy’ubucuruzi kitwa ‘Akinnola Mukasinga Rwanda Ltd’ gifasha abacuruzi kwinjiza no gusohora ibicuruzwa mu Rwanda.