Abazasifura Umukino Wa APR FC Na Rayon Batangajwe

Soccer ball, referee whistle with yellow and red cards. 3d illustration isolated on white background.

Abo ni umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Claude, azaba ari we uyoboye uyu mukino nk’umusifuzi wo hagati, umusifuzi wa mbere ku ruhande akazaba ari Ishimwe Didier naho Saidi Ndayisaba akazaba umusifuzi ku rundi ruhande.

Undi musifuzi wa kane ni Twagirumukiza Abdulkarim.

Ubusanzwe umukino wa APR FC na Rayon Sports uba ari ibicika mu bafana b’amakipe yombi kuko ari yo akomeye mu Rwanda kubera ibigwi n’abafana.

Abazasifura uyu mukino uzakinwa ku wa Gatandatu taliki 09, Werurwe, 2024 bose basanzwe ari abasifuzi mpuzamahanga babigize umwuga.

Hagati aho kandi ibiciro by’uko abafana bazinjira byatangajwe.

Itike y’amafaranga make ni Frw 5,000 n’aho iy’amafaranga menshi ni Frw 50,000.

Ku rutonde rwa Shampiyona uko ruhagaze ubu, APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 55, ikaba irusha mukeba wayo Rayon Sports amanota 10 kuko yo ifite 45.

Icyakora abakurikiranira hafi umupira wo mu Rwanda bavuga ko APR FC ari yo ishobora gutwara iki gikombe imibare y’abafana iramutse ikomeje kuba nk’uko bayiteganya.

Umukino waraye uyihuje na Etoile de l’Est waraye urangiye iyitsinze 1-0.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version