Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abazayobora u Bwongereza Biyemeje Gukorana N’u Rwanda Ku Byerekeye Abimukira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Abazayobora u Bwongereza Biyemeje Gukorana N’u Rwanda Ku Byerekeye Abimukira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 July 2022 10:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abakandida babiri basigaye mu bahatanira kuzatorwamo uzasimbura Boris Johnson ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza bavuze ko (buri wese ukwe) nibatorwa bazakomeza Politiki y’ubufatanye n’u Rwanda mu gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’abimukira.

Abo ni Liz Truss na Rishi Sunak.

Rishi Sunak yahoze ari Minisitiri w’imari n’aho Liz Truss yari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza.

Sunak yavuze ko ari ngombwa ko u Bwongereza bushyiraho Politiki ihamye yo kwita ku nkiko zabwo kugira ngo budakomeza kuba ahantu abantu binjira uko bashatse nta n’uzi aho baturutse.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Sunak mu Biro bye akiri Minisitiri w’imari

Muri video yacishije kuri Twitter ifite iminota itanu, yavuze ko bisa n’aho u Bwongereza butagishoboye gucunga neza ubusugire bwabwo kubera ko buri wese uturutse mu bindi bihugu by’u Burayi abwinjiramo uko ashatse.

Avuga ko ibi bigomba guhinduka.

Yavuze ko azakora ‘icyo bizasaba cyose’ kugira ngo ubufatanye bw’u Bwongereza n’u Rwanda mu gucyemura ikibazo cy’abimukira bukomeze kandi bugere ku ntego.

Ubwo bufatanye avuga ko azashyiramo imbaraga bwigeze kwamaganirwa kure na  bamwe mu bavuga ko baharanira uburenganzira bwa muntu.

Bavugaga ko burimo ubucuruzi kurusha igikorwa cy’ubumuntu.

- Advertisement -

Byaje no gutuma Urukiko rw’uburenganzira bwa muntu mu Burayi rwitambika icyemezo cyo hohereza mu Rwanda aba mbere muri bariya bimukira.

Uwari wamaze kugera mu ndege yayivuyemo arasohoka aritahira.

Liz Truss nawe yabwiye The Mail ko ashyigikiye Politiki yatangijwe na Pritti Patel na Boris Johnston.

Ngo ni ‘Politiki nyayo.’

Ati: “ Ni Politiki igomba gushyirwa mu bikorwa uko yakabaye.”

Liz Truss

Yongeraho ko nibiba ngombwa azareba uko yayagura k’uburyo u Bwongereza bwakorana n’ibindi bihugu kugira ngo ikomeze kandi igire akamaro kanini kurushaho!

Perezida Kagame nawe yigeze kubwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko politiki igihugu cye gifitanye n’u Bwongereza mu kwita ku bimukira ari Politiki nzima.

Yavuze ko u Rwanda rutagura ngo rugurishe abantu.

Perezida Paul Kagame

Biteganyijwe ko muri Nzeri, 2022 mu Bwongereza hazatangira kwakirwa ibirego byatanzwe n’imiryango itegamiye kuri Leta ivuga ko ibya Politiki y’u Rwanda n’u Bwongereza ku kibazo cy’abimukira bidakwiye.

 

TAGGED:AbimukiraBwongerezafeaturedRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikiyaga Cya Kivu: Inzira Nyabagendwa Ya Magendu
Next Article Goma: Abigaragambya Batwitse Imodoka Ya MONUSCO
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?