Abakora ububanyi n’amahanga ba Qatar, Amerika, Israel na Palestine bakomeje ibiganiro byo kureba uko abantu Hamas yafashe bunyago yabarekura, hanyuma ingabo za Israel nazo zigataha, intambara muri Gaza igahagarara.
Qatar nk’umuhuza ivuga ko hari icyizere gifatika cy’uko ibiganiro by’amahoro biri hafi kugera ku gisubizo kizima.
Ingingo iri kuganirwaho muri iki gihe ni iyo kureba uko imbohe z’Abanya Israel zarekurwa, bigakorwa mbere y’uko Israel itangira gucyura abasirikare bayo.
Umunyamakuru wa BBC uri muri Gaza avuga ko itsinda ryo muri Amerika rigizwe n’abo ku ruhande rwa Biden n’urwa Donald Trump rinyuzwe n’aho ibintu bigeze.
Ikindi kivugwa ko gikomeye muri ibyo biganiro ni ugutinya ko Donald Trump yazatangira ubuyobozi bwa Amerika( azarahira ku wa Mbere tariki 20, Mutarama, 2025), ibintu bitarahabwa umurongo uhamye bityo akaba yabiha uwe yishakiye.
Icyakora hari ibyo impande ziganira zishobora kutumvikanaho cyane cyane ibirebana n’uburyo imirongo migari ikubiye muri kuganirwaho yazashyirwa mu bikorwa.
Bivugwa ko Donald Trump ashaka ko Israel icyura ingabo zayo zikava muri Gaza, ikintu gishobora kugorana kubera ko Perezida Biden aherutse kwemeza itegeko riha iki gihugu intwaro zikomeye zo gukomeza intambara na Hamas, Hezbollah ndetse n’aba Houthis bo muri Yemen nabo batari shyashya.
Abasomyi bakwiye kwibuka ko tariki 07, Ukwakira, 2023 ari bwo abarwanyi ba Hamas bagabye igitero muri Israel bica abantu 1,200 batwara bunyago abandi 251.
Umujinya wa Israel waje ari kirimbuzi itangiza intambara muri Gaza bamwe bavuga ko imaze kugwamo abantu 46,500, ubu imaze amezi 15.
Ibiganiro ngo iyi ntambara irangire biri kubera i Doha muri Qatar biyobowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar.
Umuvugizi wayo witwa Majed al-Ansari yabwiye abanyamakuru ko bigeze mu byiciro bya nyuma, yungamo ko ibyari byarabidindije ubu byavuye mu nzira.
Muri Isreal ariko ibintu ntibivugwaho rumwe.
Hari bamwe mu bagize Guverinoma ya Netanyahu bamaze kuvuga ko naramuka yemeye ibikubiye mu biganiro ari kugira na Hamas, bazegura.
Bavuga ko bazegura kubera ko bizaba bivuze ko amanitse amaboko imbere y’umwanzi.
Hamas yo ivuga ko aho ibiganiro bigeze hashimishije, ikemeza ko ibizava mu biganiro bizaba ari ibintu biboneye kandi bishyize mu gaciro.