Abazayobora u Bwongereza Biyemeje Gukorana N’u Rwanda Ku Byerekeye Abimukira

Abakandida babiri basigaye mu bahatanira kuzatorwamo uzasimbura Boris Johnson ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza bavuze ko (buri wese ukwe) nibatorwa bazakomeza Politiki y’ubufatanye n’u Rwanda mu gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’abimukira.

Abo ni Liz Truss na Rishi Sunak.

Rishi Sunak yahoze ari Minisitiri w’imari n’aho Liz Truss yari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza.

Sunak yavuze ko ari ngombwa ko u Bwongereza bushyiraho Politiki ihamye yo kwita ku nkiko zabwo kugira ngo budakomeza kuba ahantu abantu binjira uko bashatse nta n’uzi aho baturutse.

- Advertisement -
Sunak mu Biro bye akiri Minisitiri w’imari

Muri video yacishije kuri Twitter ifite iminota itanu, yavuze ko bisa n’aho u Bwongereza butagishoboye gucunga neza ubusugire bwabwo kubera ko buri wese uturutse mu bindi bihugu by’u Burayi abwinjiramo uko ashatse.

Avuga ko ibi bigomba guhinduka.

Yavuze ko azakora ‘icyo bizasaba cyose’ kugira ngo ubufatanye bw’u Bwongereza n’u Rwanda mu gucyemura ikibazo cy’abimukira bukomeze kandi bugere ku ntego.

Ubwo bufatanye avuga ko azashyiramo imbaraga bwigeze kwamaganirwa kure na  bamwe mu bavuga ko baharanira uburenganzira bwa muntu.

Bavugaga ko burimo ubucuruzi kurusha igikorwa cy’ubumuntu.

Byaje no gutuma Urukiko rw’uburenganzira bwa muntu mu Burayi rwitambika icyemezo cyo hohereza mu Rwanda aba mbere muri bariya bimukira.

Uwari wamaze kugera mu ndege yayivuyemo arasohoka aritahira.

Liz Truss nawe yabwiye The Mail ko ashyigikiye Politiki yatangijwe na Pritti Patel na Boris Johnston.

Ngo ni ‘Politiki nyayo.’

Ati: “ Ni Politiki igomba gushyirwa mu bikorwa uko yakabaye.”

Liz Truss

Yongeraho ko nibiba ngombwa azareba uko yayagura k’uburyo u Bwongereza bwakorana n’ibindi bihugu kugira ngo ikomeze kandi igire akamaro kanini kurushaho!

Perezida Kagame nawe yigeze kubwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko politiki igihugu cye gifitanye n’u Bwongereza mu kwita ku bimukira ari Politiki nzima.

Yavuze ko u Rwanda rutagura ngo rugurishe abantu.

Perezida Paul Kagame

Biteganyijwe ko muri Nzeri, 2022 mu Bwongereza hazatangira kwakirwa ibirego byatanzwe n’imiryango itegamiye kuri Leta ivuga ko ibya Politiki y’u Rwanda n’u Bwongereza ku kibazo cy’abimukira bidakwiye.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version